Yacitse amaboko ariko akora imirimo yose/ anatekera umugore we n’umwana. (AMAFOTO)
AMAKURU

Yacitse amaboko ariko akora imirimo yose/ anatekera umugore we n’umwana. (AMAFOTO)

Bajya babivuga ukuriki koko inzira z’Imana zirenga ibihumbi , yewe hari nabo njya numva bavuga ko Imana itera amapfa burya ari nayo itanga aho bahahira! ubuzima tubamo buduhinduka buri munsi ariko iyo buhindutse nanone nibwo tubona incuti za nyazo ndetse tukabona n’ukuboko kw’imana.

Yitwa Niyonkuru Fabrice yavukiye mukarere ka Nyamasheke , Mu Murenge wa Bushengi !yavutse nk’abandi bana , akura neza ntakibazo afite ingingo zose zikora ! ubwo yari amaze kuba umusore azi guhitamo yahisemo kwiga ibijyanye n’ubutekinisiye ,yewe aranabitsinda atangira no kubona utuzi bigera ubwo abona akazi muri kompanyi nziza. kajyanye nibyo yize.

Mukiganiro yahaye umunyamakuru M. Irene kuri channel ya MIE Empire uy’umugabo ubona ko yiyakiriye yavuze ko ubwo yari mukazi aribwo yakoze impanuka bituma kwa muganaga bamuha amahitamo yo kumuca akaboko nawe kuko yari nta yandi mahitamo yarabisinyiye ubuzima burakomeza.

Fabrice yakuze ntakibazo afite aza gukora impanuka

Icyakora ubwo ibyo byabaga hari umukobwa bakundanaga wari n’inshuti ye kuva mu bwana yemeye ko uko byagenda kose atamuhinduka ubuzima bagiye kububanamo , uwo mukobwa yaremeye ahitamo kuza kumubera umugore ubu bafitanye umwana umwe, ubwo Murindahabi yamubazaga icyamuteye kumugumaho kandi yarabibonaga ko gukomeza ubuzima uko byari bisanzwe bizagorana,

Fabrice n’umufasha we barafashanya

Uyu mufasha wa Fabrice yamusubije ko bari barakundanye bya nyabyo , ndetse anongeraho ko bari baziranye nk’abantu bakuriye hamwe ,mbese bareranywe! nubwo bisa nk’ibigoye ariko Fabrice ubona ko mu buryo bushoboka afasha umugore we mu mirimo yoroheje , irimo guteka kurera umwana n’ibindi .

Iby’ingenzi arabyifasha

Fabrice mu kiganiro yashimangiye ko ubuzima nk’ubwo busaba kwiyakira no kwihangana kugirango ugire ibyo ubasha gukora bya buri munsi! ati nubwo umugore navuga ko ariwe ukora imirimo mbyinshi ariko nanjye simutererana kuko mbasha guteka cyangwa nkarera umwana igihe yagiye.

Courtesy Of MIE EMPIRE

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X