Wari uziko umuhungu atera inda abishaka!? SOMA INKURU
URUKUNDO

Wari uziko umuhungu atera inda abishaka!? SOMA INKURU

Nikenshi bibaho ukumva umukobwa mwari muziranye bavuze ko yatwariye inda iwabo , cyangwa abandi bakabibatiza ko umuntu yatwaye inda itateguwe, icyo gihe akenshi hari igihe abantu babifata nk’imanuka cyangwa uburangare bwa bombi yaba umuhungu cg umukobwa igihe bakoraga iyo mibonano mpuzabitsina.

Uyu munsi rero ncaka ko nkwereka ingingo zikwereka ko ntago gutera inda kumuhungu akenshi biba ari impanuka , ni ibintu bishobora kubaho muburyo bumwe cyangwa ubundi yabiteguye nanabonereho kubwira abakobwa igihe cyose utararyamana n’umusore ntuzihutire kumubwira ibyo wishakiye kuko ni imwe mu ngingo igenderwaho abahungu benshi batera inda. kugirango rero wumve uburyo bino bintu tugiye kuvugaho ndagirango mbanze nkubaze byari byakubaho ko ushaka kuruka!?

Umuhungu wese atera inda abishaka


Niba warigeze kurwara ugashaka kuruka uko biri kose uzi umwanya umara wumva ubishaka, niyo birikuza biza wumva neza aho bigeze, niko no kumuhungu ugiye gusohora biba bimeze kuko mbere y’umunota yuko asohora aba ari kubyumva neza ,uretse kuba bavuga ko umuntu aribwo aryoherwa iyo ashaka kurangiza naho ubundi umusore aba abyumva, rero hano hari ingingo zizatuma umusore ahitamo kugusoreramo akagutera inda:

  • Kumwihenuraho

Mukobwa kirazira kikaziririzwa kubwira umusore ko atakujya hejuru mutararyamana kuko igihe aguciye urwaho akakujya hejuru agusigira ikimenyetso cyuko yabikoze , yanarangiza wamubwira ko yaguteye inda akakwibutsa ko wamubwiye ko atakujya hejuru! rero nibibi kwihenura kumuhungu cg kumubwira ko ntacyo mwapanga .

  • Umusore ugukunda

Buriya umuhungu ugukunda byanze bikunze aba anifuza ko mwabyarana cyangwa mwabana , rimwe na rimwe ariko hari umuhungu ugutereta wamwemera akabona ni nkamahirwe agize kuburyo iyo agize amahirwe muri cyagihe mukundana ukemera ko muryamana ahitamo kugutera inda kuko aba atekereza ko nyuma yubwo ntayandi mahirwe azabona ubundi akagutera inda kugirango muhite mubana , cyakoza nanone hari igihe biterwa nuko iwabo w’umukobwa baba baranze ko babana we agahitamo kumutera inda kugirango haboneke impamvu yo kubashyingira.

  • Umuhungu w’Imanzi

Akenshi ibintu byose bisaba akamenyero kuko urabizi no mukazi kugirango umenyere ibyo boss wawe aba ashaka bisaba kubanza kumenyera cyangwa kumenyerezwa , rero kumuhungu w’imanzi biroroha ko ashobora kugutera inda kuko akenshi ntago aba azi igihe ari burangirize , bikanaterwa nuko nanone bavuga ko igihe cyo kurangiza aribwo umuhungu aryoherwa. rero niba ugiye kuryamana n’umuhungu w’imanzi mukobwa wikemera gukorera aho , mubwire akoreshe condoms.

  • Umuhungu wasinze

Ufashe ijanisha ry’abakobwa batwariye inda iwabo , benshi bazakubwira ko igihe ibyo byabaga byaterwaga no kuba yararyamanye n’umuntu wari wasinze , nibavuga ko inzoga ari ibiyobyabwenge ujye ubyizera kuko umuhungu wasinze ntaba azi ibyo arimo , yewe niba ugirango ndabeshya uzabaze umuhungu wasinze ibyo yaraye akubwiye nabisubiramo uzanyake icyo ushaka , ninako rero iyo muryamanye yasinze ntamenya ngo yateye inda ryari!? rero niba wifuza kudatwara inda imburagihe ntuzapfe kuryamana n’umuhungu wasinze.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X