Wa munyamakuru mwiza ukora kuri radio Rwanda bamutereye ivi / ubukwe nabwo ni vuba (AMAFOTO)
AMAKURU IMYIDAGADURO

Wa munyamakuru mwiza ukora kuri radio Rwanda bamutereye ivi / ubukwe nabwo ni vuba (AMAFOTO)

Umunyamakuru kazi ubimazemo igihe Assoumpta Abayezu yambitswe impeta n’umukunzi we Caleb Niyobuhungiro akaba rwiyemeza mirimo ndetse n’umuyobozi wa Alexa Holdings LTD , ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 aho Caleb yasabye Assoumpta kumubera umufasha , ibizwi nko gutera ivi.

Amakuru ahari avuga ko Assoumpta yari amaze igihe kitari gito mu munyenga w’urukundo , ndetse ko hari na gahunda y’uko n’ubukwe bwabo buri mu minsi ya vuba ,Assoumpta yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Isango Star ari nayo yahereyeho , ahava yerekeza kuri Radio/Tv10 ,mu minsi yashize yahavuye yerekeza kuri RBA aho akora ibiganiro by’imyidagaduro.

Umukunzi wa Assoumpta wamusabye kumubera umufasha ntago yari asanzwe azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda nk’umukunzi we , icyakora nanone amakuru avuga ko uyu musore asanzwe ari rwiyemeza mirimo ufite kompanyi ikora ibintu bitandukanye , muri icyo cyigo cye niho habarizwa Alexa money Transfer aho umuntu uri mu Rwanda ashaka kohereza amafaranga i Dubai cyangwa uri Dubai ashaka kuyohereza mu Rwanda yifashisha iyi kompanyi.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X