Wa mufotozi mwiza ayoboye urutonde rw’abasore beza mu Rwanda || Abakobwa barabakunda pe (AMAFOTO)
IMYIDAGADURO

Wa mufotozi mwiza ayoboye urutonde rw’abasore beza mu Rwanda || Abakobwa barabakunda pe (AMAFOTO)

Umufotozi wabigize umwuga Frankx ayobeye urutonde rw’abasore bakurura abakobwa benshi mu Rwanda , hari ubwo abantu bakunda kuvuga ko umusore ari mwiza bitewe n’amafaranga afite uko angana , ariko hano hagendewe kubyo bakora n’uburyo bakurikirwa mu byo bakora bya buri munsi turahera ku mwanya wa gatanu tujya ku mwanya wa mbere.

5. Ruud Gullt

Uyu munyamideli akaba n’umukinnyi wa Filime azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu bijyanye no kwerekana imideli , rero uyu musore aza ku mwanya wa gatanu mu gukurura igitsina gore mu Rwanda.

4. Josh Ishimwe

Uyu musore ni umwanditsi w’indirimbo ndetse akanaziririmba , azwi cyane mu gisate cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , abenshi bamukundira uburyo atwaramo ijwi rye mu kuririmba ndetse no guca bugufi yagiye agaragaza ubwo yabaga ari gutanga ibiganiro , benshi mu b’igitsina gore baramwishimira cyane.

3. Cyuma Ingenzi

Uyu ni umusore utuye mu mujyi wa Rubavu, ni umunyamideli wabigize umwuga ndetse akabivangan’ubushabitsi yigeze gukundanaho n’umunyamideli kazi Patience Rusaro  n’ubwo byigeze no gushwishwiswa ko urukundo rwabo rwashyizweho akadomo.

2. Munyaneza Landry

Uyu ni umubyinnyi wa Gakondo , ndetse akanaba n’umuhanzi , benshi bamumenye bitewe nuburyo yafataga indirimbo zigezweho akazibyina mu buryo bwa gakondo bigakurura benshi mu babireba , abiganjemo ab’igitsina gore baramwishimira cyane n’ubwo mu minsi aherutse gutera ivi asaba umukunzi we Brinda Cyuzuzo kumubera umufasha.

  1. Frankxx

Frank ni umwe mubafotozi babimazemo igihe , yagiye akunda gufotora abanyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo , ndetse hari amafoto y’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X