Undi mukinnyi wa filime ya Bamenya Kecapu yasezeranye n’umukunzi we Jean Luc (AMAFOTO)
IMYIDAGADURO

Undi mukinnyi wa filime ya Bamenya Kecapu yasezeranye n’umukunzi we Jean Luc (AMAFOTO)

Umukinnyikazi wamamaye muri cinema nyarwanda nka Kecapu muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jean Lyc wari umaze ibyumweru bigera kuri bitatu amwambitse impeta amusaba ko yazamubera umugore mu buzima basigaje ku isi ya nyagasani.

Kuri uyu wagatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022 nibwo Mukayizere Jalia Nelly wamenyekanye nka Kecapu yasezeranye mu Murenge Gisenyi , Mu karere ka Rubavu n’umukunzi we jean Luc avuga ko bari bamaze imyaka irenga 10 bakundana kuko bamenyenya kera nubwo mu itangazamakuru bitangiye kuvugwa mu minsi ya vuba aha.

Jean Luc yarahiriye kubana na Kecapu

Kecapu wasezeranye na Jean Luc byigeze kuvugwa ko hari umusore wo muri Canada wamwambitse impeta gusa aza kuvuguruza aya makuru ari nabwo haciyemo iminsi atangira guhishura ko aryohewe n’urukundo n’umukunzi we bamkuranye baziranye guhera mu mwaka wa 2009.

Kecapu amaze imyaka irenga 10 aziranye n’uyu musore

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X