Mu mudugudu wa Nyarubande ,ho Mukarere Ka Rubavu hari umuvuzi witwa Furaha Jean Marie uzwi ku izina rya Ruvusha ufite inkono zihora zaka mu mbuga y’urugo rwe umuriro ,kuburyo abaturage bari gutabaza ubuyobozi ngo bubamenyere niba koko ari umuvuzi cayngwa hari ikindi kibyihishe inyuma ndetse aba baturage banahamya ko bibateza umutekano mucye.
Abaturage batandukanye baganire na BTN Tv dukesha iy’inkuru bavuga ko bamaze hafi imyaka igera kuri 2 batinya guca ku rugo rw’uyu mugabo kuko iwe hahora inkono zaka umuriro kuburyo abaturage bavuga kugeza magingo aya batazi icyo uwo Furaha akora niba ari umuganga cyangwa ibindibindi byaba bibyihishe inyuma.
Ubwo umunyamakuru wa Btn Tv Ndahiro Valens Papi yageragezaga kujya kuvugisha uyu Furaha wiyita umuganga , yabanje gufunga urugi rw’inzu ye, icyakora nanone umuturage wari hafi aragenda arutamo imbere abanyamakuru barinjira , maze Furaha ababwira ko ari nta munyamakuru yifuza kuvugana nawe , ubwo rero Ndahiro yageragezaga kujijinganya agishaka kuganira nawe ,Furaha yahisemo kubateza inzuki zirabarya bakwira imishwaro gutyo.

Icyakora kurundi ruhande nubwo hari abaturage bavuga ko batewe umutekano n’uyu muvuzi gakondo hari abandi bavuga ko uyu muganga yabavuye kandi hbari baragerageje kwivuriza hirya no hino ariko bikanga , umwe muri abo yatangarije Btn Tv ko amaguru ye yari yarabyimbye atabasha kugenda ariko yagera kwa Furaha akamuvura bikarangira akize .

Papi Ndahiro yarinze ubwo ava muri ako gace atarabasha kongera gusubira munzu yuyu muvuzi yewe n’abaturage bari hafi aho bose bari batinye gusubirayo ngo atabaterereza ibirenze inzuki yari yabanje kuboherereza.
Leave feedback about this