Mu Karere Ka Nyanza , Umurenge wa Mukingo , mu mudugudu wa Mwanabi haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 42 wafashe umwana w’imyaka 8 ku ngufu amushukishije igiceri cya 50.
Bivugwa ko uyu mwana ngo mukuru we yari amutumye kuri boutique , icyakora mu gihe yavagayo ngo nibwo yanyuze ku rutoki ahabona umusore wari urumo guhinga ,ngo umusore w’imyaka 42 yaje gushuka uyu mwana amufata kungufu , abaturage baza gutabara bumvishe uyu mwana avugije induru , bivugwa ko uyu musore yari amaze icyumweru kimwe avuye muri gereza.
Amakuru akomeza avuga ko uyu musore yari amaze iminsi afunguwe arangije igifungo cy’imyaka iatatu , ngo ubusanzwe yari atuye i Kigali ,muri uwo murenge hari hashize icyumweru ahagarutse, abaturage baganiriye na Btn Tv dukesha iy’inkuru bavuga ko bibabaje gukorera ihohotera umwana ukiri muto kuri mbene urwo rugero.
Kugeza ubu uy’umusore akaba yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB , kugirango hakorwe iperereza ku byaha acyekwaho , ni mu gihe uyu mwan yahise ajyanwa kwamuganga kugirango abashe kwitabwaho n’abaganga.
Leave feedback about this