Umukobwa wari uherutse gutabarizwa ngo yivuze yitabye Imana
IMYIDAGADURO

Umukobwa wari uherutse gutabarizwa ngo yivuze yitabye Imana

Umukobwa w’imyaka 26 witwa Uwingabire Chantal yitabye Imana mu gihe yari amaze iminsi asaba ubufasha bwa Miliyoni 8 Frw ngo abone uko ajya kwivuza mu Buhinde ajyanye na musaza we wari wemeye kuzamuha umusokoro kuko uwe wari warangiritse.

Inkuru y’uko uyu mukobwa yitabye Imana yatangiye gukwirakwira mu ijoro ryo kuri uyu 01 Gicurasi 2022 aho byavugwaga ko yitabye Imana hagana saa tatu n’iminota bishyira saa sita z’ijoro , Chantal yitabye Imana mu gihe mu minsi yashize yari aherutse gukorana ikiganiro n’umunyamakuru Yago asaba ubufasha ngo abashe kujya kwivuza mu buhinde.

Chantal atararemba

Chantal yagerageje kujya kwivuriza mu mavuriro atandukanye icyakora biranga kuko Canseri ye yari yageze no mu magufa , icyo gihe minisiteri y’ubuzima ndetse na RSSB biyemeje kumufasha bityo we bamusaba gushaka itike ye ndetse n’ibizamutunga ubwo azaba ari mu buhinde arikuvurwa hamwe na musaza we wagombaga kumuha umusokoro wo mumagufa ndetse n’umurwaza wabo.

Abaturage batandukanye batangiye gutabariza uyu mukobwa binyuze kumbuga nkoranyambaga ndetse ibyamamare n’ibitangazamakuru biyemeza kumufasha ngo abashe kujya kuvurwa cyane ko yari akiri umukobwa muto.

TWIHANGANISHIJE INSHUTI N’UMURYANGO

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X