Umugore wa Ndimbati yiyamye Bahati wamusebereje umugabo , amwibutsa kuvuga aziga|| yibutsa Pastor Mutabazi ko Ndimbati azamutanga ijuru
IMYIDAGADURO

Umugore wa Ndimbati yiyamye Bahati wamusebereje umugabo , amwibutsa kuvuga aziga|| yibutsa Pastor Mutabazi ko Ndimbati azamutanga ijuru

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe nibwo Ndimbati yatawe muri yombi aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure bikanamuviramo kubyarana abana b’impanga, bikanaza kurangira amuteye inda bakabyarana abana b’impanaga .

Ndimbati y’akatiwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho, kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi mu minsi yashize nibwo yongeye kugaragara kuri Camera ubwo hatangwaga impamyabushobozi ku bari basoje amasomo y’imyuga muri gereza ya Mageragere , ndetse muri uwo munsi umukino wahakiniwe wakinywemo na Ndimbati ndetse anagira uruhare mukwandika uwo mukino.

Nyuma yuwo munsi uwitwa Makaca wamamaye mu muziki wa kera yitwa Bahati wabarizwaga muri Just Family mu kiganiro yakoreye kuri channel imwe yo mu Rwanda yavuze ko Ndimbati yagiye atera ubwoba umugore bivugwa ko yanywesheje ibisindisha akamusambanya ataruzuza imyaka y’ubukure bikaza kurangira babyaranye ,amubwira ko niyo yamurega ntacyo bazamutwara kuko ari icyamamare.

Umufasha wa Ndimbati mu kiganiro ku munsi wejo yahaye umunyamakuru Junior ku muyoboro wa youtube channel ye , yavuze ko abantu bakwiye kujya bavuga baziga kandi bakibuka ko ahantu hose umuntu ari satani arashe umwambi wamugeraho , ibi uyu mubyeyi yabivuze abikomeje ku kiganiro cya Bahati aharutse gutanga avuga ko ngo Ndimbati yateye ubwoba Fridaus bivugwa ko yasambanije ataruzuza imyaka y’ubukure.

mu magambo ye yagize ati:”Ariko (Bahati) yibuke ko ntawari uhahagaze usibye we n’Imana niyo yabivuga! ntago bari barikumwe, bari babiri ntago ntagihamya nawe kuburyo yajya kubivuga kuri social media (imbuga nkoranyambaga) ngo Ndimbati yaravuze! kuko…. ese buriya niwe wamutera ibuye (Bahati)!? buriya Imana ivuze ngo tera Ndimbati ibuye niba ntacyaha ufite buriya yarimutera!?.

Umufasha wa Ndimbati kandi yagarutse kubandi bagenda bacirirwa impanza n’abantu barimo nyakubahwa Hon.Bamporiki ndetse na Prince Kid yibutsa abantu ko bakwiye kwirinda guca impanza , aha niho yahise aboneraho kwibutsa Mutabazi ko binabaye ngombwa Ndimbati yamutanga mu ijuru kuko n’ijambo ry’Imana ritwibutsa kudaca imanza.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X