Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma aramufotora ifoto ayimanika munzu || amubwira ko nayimanura bazahita batandukana
AMAKURU

Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma aramufotora ifoto ayimanika munzu || amubwira ko nayimanura bazahita batandukana

Ubundi gucibwa inyuma biri mu bintu bibabaza , yewe ni n’impamvu yitandukana rya hato na hato ryabashakanye cyangwa abakundana bitegura kubana, ntibisanzwe umugabo we yafashe umugore we amuca inyuma ahitamo kumufotorana nuwo yamuciyeho inyuma baryamanye ifoto ayikoresha neza ayimanika munzu , amubwira ko nayimanura bazahita baka divorce (gatanya)

Uyu mugabo ngo yari amaze iminsi abwirwa ko umugore we amuca inyuma ariko akanga kubyizera ndetse ntanabone n’ikimenyetso na kimwe , ngo rimwe rero yigira inama yo kujya kukazi bisanzwe ariko ntiyajyayo apariko hafi yurugo rwe haciyemo iminota igera kuri 45 umugabo abona mu rugo rwe hinjiye umugabo aramureka amara iminota nka 30 ategereje kugirango asubire mu rugo rwe.

Ngo gusa ubwo yari hafi y’urugo rwe yumvaga uwo mugore we aganira aseka nuwo mugabo ndetse bizihiwe n’umuvinyo, haciyemo akanya ngo ntiyongeye kumva urusaku yahise amenya ko akazi katangiye nawe yinjira mu gipangu bisanzwe agera mu cyumba cye asanga baryamanye, ngo icyakora yirinze gusara abasaba gusa kubafotora ifoto akigendera.

Ngo amaze kwigendera ni mugoroba yaratashye atahana ifoto y’abafotoye ariko iri mu Cadre , yayandi mbese bamanika mu nzu, ngo nawe arayimanika abwira umugore we ko amubabariye gusa ngo bizaba bibi ari uko asanze yamanuye iyo foto yamufotoye nuwo mugabo yamucagaho inyuma , icyakora ngo uwo mugabo yanahaye igihano umugore we cyo kumara ukwezi badatera akabariro kugeza amenye ko nta bwandu afite.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X