Umugabo yabikuje miliyoni 10 kuri bank baribeshya bamuha miliyoni 100 yanga kuyasubiza
AMAKURU

Umugabo yabikuje miliyoni 10 kuri bank baribeshya bamuha miliyoni 100 yanga kuyasubiza

Birasa nk’ibitangaje ndetse ubyumvise wakumva ari nk’inzozi ! ni nka kwakundi waka umuntu amafaranga 500 akaguha igihumbi , nibyo byabaye ku mugabo wahiriwe icyakora yanga kurekura umugisha yarabonye.

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za America , mu mujyi wa Houston yagize gutya ajya ku cyuma bisanzwe aho babikuriza amafaranga agiye gukurayo amafaranga ibihumbi icumi y’amanyamerica ni ukuvuga agera kuri miliyoni 10 y’amanyarwanda ,kiribeshya kimuha ibihumbi 100.000 ubwo ni hafi miliyoni 100 mu manyarwanda.

Inkuru dukesha SBC News ivuga ko uy’umugabo yagiye kuyabikuza ku cyuma cyizwi nka ATM , ngo agezeyo abona kimuhaye atandukanye nayo yashakaga , ajya kuregwa ngo ayasubize cyakora mukujya kwiregura kuri police avuga ko we ntakosa afite ari ikibazo cya bank yabo ko bityo we ntacyo bamubaza.

Kugeza kuri ubu uyu mugabo avuga ko ntakibazo afitanye na Bank ya America kuko ikibazo kitari icye kandi ko nawe atari bubone amafaranga ari kwimena gutyo ngo ayareke.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X