Uko Emile Tuyisenge wari umushoferi yaje kurongora umukobwa w’umukire bakabana (AMAFOTO)
URUKUNDO

Uko Emile Tuyisenge wari umushoferi yaje kurongora umukobwa w’umukire bakabana (AMAFOTO)

Nitwa Emile Tuyisenge , mfite imyaka 35! navukiye mu muryango ukize rwose ! data yari afite byose twifuzaga mu rugo dore ko tutari n’abana benshi! tuvuka turi abana 4 gusa, urabyumva ko ibintu byose twabibonaga kandi ku gihe! Data yari afite ibikamyo (DAIHATSU) byaranguraga amakara mu majyepfo ahazwi nka nyaruguru bikabizana Kigali!

Nk’umubyeyi hari amabanaga menshi yari afite tutari tuzi nk’abana ! igihe cyarageze araremba ararwara bigera igihe anitaba Imana , nyuma bank yaje guteza imitungo yo mu rugo dusigara ntanurwara rwo kwishima dufite kuburyo no kurya byari bisigaye ari nka 2 mu cyumweru ubundi tugafunga umwuka! twaje twimurwa munzu nziza twabagamo kugirango bayiteze cyamunara! wibaze abana buri wese wagiraga nk’inkicyumba cye , twimukiye aho twasimburanaga kuryama kuko yari inzu ntoya kandi ntabundi buryo buhari!

Emile Tuyisenge

Ishuri byabaye ngombwa ko mpita ndicikiriza njya gushaka ubuzima kuko na mama kwiyakira byari byamugoye , inshuti ze zaramushizeho kandi natwe byari uko , nk’umwana mukuru natangiye gushakisha akazi uko kaba kameze kose! narinzi imodoka kuko twakuze mu rugo zihaba! naje kubona rero akazi ko gutwara umukobwa wo mubakire ngo njye mujyana ku ishuri nindangiza njye no kumutahana ariko mu gihe atarayo najyaga kuba ntwara mama we.

Uwo mwana wa boss , yari ari hafi kurangiza kuko yari mu mwaka wa gatandatu! yari umukobwa ugira amatsiko ariko nanone ukabona ni umukobwa utishimye , rimwe navuye ku mutwara haburaga iminsi ngo bakore ibizamini bisoza amashuri yisumbuye! nagiye kumufata arangije arambaza ati ese kuki utajya uvuga !? ndamwihorera kuko nirindaga ko banyirukana kandi akazi kiwabo ariko kari kadutunze, arongera arambaza ndamubwira nti:” uba ugirango mvuge iki?” nyine mbona ashaka ko tujya mu biganiro byinshi cyakora ndamwirengagiza.

Bucyeye bwaho namujyanye kwishuri nkibisanzwe , twaragiye musiga kw’ishuri ndangije ,mpita njyana mama we ku ishuri kuko nabajyaniraga rimwe noneho umwana tukamusiga kw’ishuri nkahita nkomezanya na mama we, ku mugoroba nagiye kumufata ariko yinjira mu modoka arira! kuko yicaraga inyuma naramubajije nti ubaye iki!? nibazaga uburyo ndibugeze umwana iwabo arira ndavuga bashobora gutekereza ko namuhohoteye! yarambwiye ngo abana ku ishuri bahora bamuserereza ngo n’imubi kandi ariwo mubakire! numvise bimbabaje kandi bintunguye nk’ikintu kiri kumuriza gusa ndabyihorera kuko njye nabaga ndi kwitekerezaho cyane, gusa tugeze hagati turi hafi yo kugera iwabo ndamubaza nti ubundi ubwiza ni iki!?

yarandebye abura icyo ansubiza! tugera iwabo avamo nanjye njya gucyura mama we kugirango ngire igihe ntahira kuko nakoraga iowabo kimihurura kandi ndibutahe nyamirambo namaguru, naragiye ndamucyura ndangije ndataha! mu gitondo nasubiye kumufata , hari ku wagatantu! arangije aza mu modoka ari kurya umureti kuko amasaha yari yadusize , namujyanye arikurya mama we ntiyari bukore arangije ampaho arangije yigira ku ishuri! natangiye kugenda mba inshuti nawe gacye gacye!

yaje gusoza ishuri rero yari amaze kugira imyaka 20! mu mpera z’umwaka tariki 23 buri mwaka yizihiza isabukuru, numvaga njye ibirori bitandeba ndagenda nk’ibisanzwe ngo ndebe niba hari aho njyana mama we cg nawe ubwe! umunsi wose biriwe bitegura abashyitsi , baratetse neza ariko njye nkaba nicaye mu modoka ngo nibacyenera kuntuma njyende! mu modoka nasinziraga buri kanya ariko ari nako amarira aguma kumanuka, ibirori byaratangiye numvaga njye bitandeba ! uzi icyaje kuntungura uwo mukobwa muri kwa kuntu kose ahuze n’abashyitsi batandukanye bahari ariko yibuka ko nanjye mpari aza kumbaza niba nariye.

Kubwa mahirwe macye yasanze nasinziriye mu modoka arangije arakomanga arambaza ndavuga hoya ariko mubwira ko meze neza kandi ntababeshye nari maze nka 2 days ntakoza icyo kurya munda, yaragiye rero aranzanira icyo kurya ndarya arangije ansaba ko mba ndetse gutaha nkaza kugira abana babashyitsi nza gucyura! nararindiriye birarangira dutahana bamwe mubana , mu gihe twagarukaga nibwo bwa mbere uyu mukobwa yambajije nkamubwira inkuru y’ubuzima bwanjye! narayimubwiye andusha no kurira , akaguma kunyihanganisha no kunyereka ko yangiriye impuhwe , ndangije ndamubwira nti ntakibazo meze neza.

kuva icyo gihe Grolia niyo mazina ye, yatangiye kujya anyitaho kandi kenshi byageze igihe umukobwa dutangira gusa nk’abakundana ariko ngo iwabo ntibabikunde, ibyo kwiyerurutsa twabivuyemo kubw’amahirwe macye bahise banyirukana , umukobwa arababara ndetse arwanira ishyaka paka mbona barangaruye papa we ahita ahitamo kumpa akazi keza katarako ! ubu njye na Grolia turabana ndetse dufitanye umwana! niki nari kwitura umwana wankunze ntacyo ngira akampindurira ubuzima n’ubw’iwacu!?

Emile na Grolia baje kubyarana

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X