Uko Body to Body massage yatumye nandura SIDA
URUKUNDO

Uko Body to Body massage yatumye nandura SIDA

Sinzi aho ndibuhere ntangira iyi nkuru kuko niho ubuzima bwanjye bwarangiriye, mbere yuko ntangira iyi nkuru ndagusabye buri kintu uri bwumve ugisesengure nk’umuntu mukuru byumwihariko ikijyanye n’urugomo cyangwa se agakungu kabantu wita incuti zawe.

Ndaza guhindura izina ryanjye kugirango binyorohere, bijya gutangira byatangiye bwirwa n’inshuti zanjye ibijyanye n’ibyiza bya Sauna na Massage , cyakora bageze kuyitwa body to body massage barayitaka bwari nabwo bwambere iyo massage nyumvise ! ubwo bayimbwiraga nagize amatsiko ndetse uko bakomeza kuyivuga nenda kurangiriza mu myenda yanjye kuko numvaga rwose biryoheye amatwi.

Uko bayibwiye! body to body ni massage ukorerwa n’umukobwa yambaye uko yavutse nawe wambaye uko wavutse ariko akenshi ngo ikakuryohera bitewe n’umukobwa uwariwe n’uburambe afite mukazi ari gukora! icyo gihe bayimbwira nagize amatsiko menshi nawe urabyumva , icyakora icyo kiganiro cyarangiye twanzuye ko umunsi ukurikiye turi bujyeyo iyo massage nkajya kumva uko imeze ,cyane ko atarinjye wenyine wari uraho ubimenye bwa mbere.

Bucyeye bwaho rero twarabyutse bisanzwe , turoga turarya ,turabanza tunywa inzoga nye bigeze ku mugoroba mu masaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba tujyayo! uvuye mu rugo ukagera aho twari gukorererwa massage harimo iminota itarenze 20min , twaragiye tugerayo cyakora muri twe harimo babiri bari basanzwe bajyayo nyine babimenyereye! tugezeyo rwose wabonaga bo babazi ubona ko ari murugo bisanzuye.

Tukigerayo rero ikintu cya mbere cyangoye ni amahitamo y’umukobwa wagombaga kunkorera iyo massage , mu mahitamo menshi narimfite imbere yanjye y’abakobwa bibizungerezi bafite inzobe imurika naje guhitamo umwe muribo wari uteye neza rwose biryoheye ku murebesha ijisho , twaragiye turifungirana anganiriza rwose gahoro , arangije acana udutara twaka urumuri rucye ansaba gukuramo imyenda , nisoni nyinshi nyikuramo , nawe ayikuramo ariko we ubona ko yabimenyereye ntanisoni afite ! yansabye kurira agatanda ndakurira , arangije yikoza kuruhande afata amavuta bakoresha bakora massage .

Reka mbabwire nicyo gihe numvise mfite isoni nyinshi zikabije , umukobwa yaranyorohereje ankuramo isoni amenaho amavuta atangira massage gutyo , gahoro gahoro ankubaho umubiri we kuwanjye , icyo gihe ntababeshya natangiye kumva ubushake ariko nawe yari yabibonye ,nibwo nahise mbona ko yabikoze yabishatse !!!!! icyo gihe yaranyitegereje arambwira ati ubishatse wakongeraho amafaranga nkagufasha ugashyiramo ukarangiza , icyo gihe nihagazeho ngo ndebe ko wanda asoza iyo massage nkitahira amahoro, icyakora agezemo hagati sinanajijinganyije nahise shyiramo mu gitsina ntatekereje yewe nawe ntamubwiye gusa we asa nkuwari ubyiteguye.

nashyizemo dukora imibonano mpuzabitsina gutyo mpubutse ntabitekerejeho , ntanambaye Condom , byarangiye turataha numva ntanikibazo gusa nyuma yamezi atatu natangiye kumva ubuzima bwanjye butameze neza najya kwa muganga bakabura indwara gusa ngeze nyuma nagiriwe inama n’umuganga arambwira ati ushaka wareka tukagupima na Sida tukareba ! aho niho namenyeye ko nandujwe sida nawamukobwa > birangira body to body massage yangije ubuzima bwanjye! uzi ikibazo cya body to body massage ni uko ntawubasha kuvamo adakoze imibonano mpuzabitsina

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X