Twitter yaguzwe n’umukire wa mbere ku isi (AMAFOTO)
AMAKURU

Twitter yaguzwe n’umukire wa mbere ku isi (AMAFOTO)

Bidasubirwaho umukire wa mbere ku isi ya rurema Elon Mask ,akaba na nyiri Tesla hamwe na Space X yamaze kugura urubuga rwa Twitter rusanzwe rukoreshwa nabatari bacye ku isi, uyu muherwe akaba yaguze Twitter ku kayabo ka Miliyoni 44 z’ama dollars.

Elon Mask niwe waguze Twitter

Elon Mask guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yatangaje ko yifuza kugura uru rubuga ubundi yarasanzwe afitemo imigabane ingana 9% ndetse mu minsi yashize yateranye amagambo n’igikomangoma  cya Arabie Saoudite ku kugura uru rubuga, icyakora nyuma yo guterana amagambo byarangiye Elon Mask ariwe ubashije kugura uru rubuga aho buri mugabane umwe yawuguze ku gaciro ka 54,2$ bituma imigabane yose hamwe imuhagarara agera kuri miliyoni 44$.

Urubuga rwa Twitter rusanzwe rukoreshwa n’ibikomerezwa

Uyu muherewe abashije kugura uru rubuga nyuma y’igihe runengwa na benshi barushinja guhonyora nkana ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse byaje kuba ibindi bindi ubwo mu mwaka washize rwafungaga urukuta rwayo rwakoreshwaga n’uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za America Donald Trump. Elon Mask nyuma yo kugura uru rubuga yahise atangaza ko we icyo agiye gushyira imbere ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo byumwihariko kubakora policike cyane ko aribo bakunze gushinja uru rubuga kubabangamira.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X