Tujyane mu cyumba gifungiyemo Paul Rusesabagina , ndetse tunaganire na Nsabimana Callixte (Sankara)
AMAKURU

Tujyane mu cyumba gifungiyemo Paul Rusesabagina , ndetse tunaganire na Nsabimana Callixte (Sankara)

Ku munsi wejo hashize tariki ya 26 Gicurasi 2022 ,nibwo muri gereza ya Mageragere habaye umuhango wo gutanga impamyabushoboziabagororwa basoje amasomo y’imyuga , nyuma yuwo muhango itangazamakuru ryagiranye ibiganiro n’abantu batandukanye bari kugororerwa muri iyo gereza , mubaganirye n’itangazamakuru harimo na Nsabimana Callixte benshi bamenye nka Sankara .

Mu kiganiro kirekire yahaye itangazamakuru wabonaga Sankara afite akanyamuneza kumaso ndetse muri icyo kiganiro yahishuye ko we yahisemo kuyoboka Leta y’u Rwanda kuko asanga ari nta mpamvu yo kuyirwanya afite, ndetse muri icyo kiganiro yaboneyeho gusaba abandi bakijandika mubikorwa byo kurwanya Leta kubivamo ,mubo yabwiye harimo Kayumba Nyamwasa n’abandi.

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yaho yari amaze kwemera no gusaba imbabazi ku byaha byiterabwoba yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ubujurire rwagabanyirije Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara igihano kiva ku myaka 20 yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru, rumukatira imyaka 15 bitewe n’uko yorohereje Ubutabera kubona amakuru yerekeranye n’imikorere y’Umutwe wa MRCD-FLN.

Sankara yari afite akanyamuneza ku maso

Sankara wabonaga yuzuye akanyamuneza yahishuye byinshi ndetse ahamya ko we aho kugirango asubire mubuhungiro yahitamo kwibera muri gereza ngo kuko ubu abasha guhura n’umuryango we byumwihariko bashiki be ahamya ko akunda cyane ,Sankara yakomeje avuga ko hari ubwo amarira yendaga kugwa iyo yabonaga abantu biciwe imiryango yabo murukiko batanga ubuhamya .

Sankara aha akaba yagize ati:” Nkanjye kuruhande rwanjye ,iyo nabonaga umuntu w’umudamu ,w’umubyeyi wiciwe abantu na FLN arimo hariya murukiko arikumwe n’umwana arimo arira ! uhm nuko… haraho byageze nkumva amarira arashaka kugwa … nkihagararaho kigabo kugirango ntarira mu rukiko ariko amarangamutima numvaga andenze,,,”

Abanyamakuru banabonye umwanya wo gutambagizwa mu cyumba gifungiyemo Paul Rusesabagina , aho abantu baboneyeho kubona ko mubyukuri bitandukanye cyane nibyo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda birirwa bavuga mu bitangazamakuru bavuga ko abantu bafungiyemo hariya bafatwa nabi , mu cyumba cya rusesabagina uhasanga ibitabo bitandukanye aba asoma , agakarito k’amazi y’akandi , telemusi ashyiramo icyayi anywa , keto abasha gushyuhirizamo amazi yo gukora icyayi n’ibindi bibasha kwerekana ko Rusesabagina afashwe neza.

COURTESY BY CHITA MAGIC TV

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X