Tujyane mu bihe byaranze urukundo rwa Knowless na Safi mu myaka myinshi ishize (AMAFOTO)
IMYIDAGADURO

Tujyane mu bihe byaranze urukundo rwa Knowless na Safi mu myaka myinshi ishize (AMAFOTO)

Niba warakurikiye imyidagaduro kuva mu myaka ya kera byanze bikunze uri mubakunze cyangwa ugashimishwa n’urukundo rw’icyo gihe rwa Safi Madiba wabarizwaga mu itsinda rya Urban Boys ndetse na Knowless Butera.

Urukundo rwaba bombi rwagarutsweho mu myidagaduro cyane mu Rwanda , uretse ko byari ngombvwa kuko Butera Knowless nibwo yari akiza mu muziki ari mwiza kandi ari n’umuhanga agahita noneho akundana na kizigenza Safi Madiba wabarizwaga mu itsinda rya Urban Boys ryari ryarabiciye muri ibyo bihe haba mu myambarire ndetse n’indirimbo zabo zakundwaga na benshi.

Urukundo rwabo rwakundwaga na benshi

Urukundo rwa Knowless na Safi ni rumwe mu rukundo rwibihe byose , cyane ko nubwo buri wese yakomeje ubuzima bwe , buri wese akarushinga ,akarwubaka ntibikuraho ko n;uyu munsi rukigarukwaho mu myidagaduro yo mu Rwanda byumwihariko mu bitangazamakuru binyuranye.

Urban Boys yabarizwagamo Safi yigeze kwifashisha Knowless mu ndirimbo yabo umwanzuro yashimangiraga urwo bakundana , ndetse na Knowless yigeze kwifashisha Safi mu ndirimbo ye byarakomeye nayo yasaga nk’ishimangira urwo bakundana bombi , gusa siko byaje kurangira kuko urukundo rwaba bombi rwaje kurangira buri wese aca inzira ye . ubu Safi abarizwa mu gihugu cya Canada aho yakomereje ubuzima ndetse na Knowless aguma mu Rwanda n’umuryango we.

Ubwo Knowless yifashishaga Safi mu ndirimbo ye byarakomeye /bafatiye amashusho i Gisenyi
Ubwo Safi yifashishaga Knowless mu ndirimbo umwanzuro

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X