Thailand Leta igiye guha abaturage urumogi rwo guhinga ku buntu
AMAKURU

Thailand Leta igiye guha abaturage urumogi rwo guhinga ku buntu

Urumogi rufatwa nk’ikiyobwange gikomeye , yewe ibihugu byinshi ku ruhinga cayngwa ku runywa ni icyaha gihanishawa amategeko , muri Leta ya Thailand ho Guverinoma izatangira gukwirakwiza ingemwe zisaga miliyoni z’urumogi mu baturage kugira ngo babashe kuruhinga kuko itegeko ribyemera riherutse kwemezwa.

Nkuko minisitiri w’ubuzima  Anutin Charnvirakul, yabitangaje yavuze ko abaturage bakwiye guhinga urumojyi nkuko bahinga ibindi byose cayngwa karima kigikoni! Iri tegeko rizatangira kubahirizwa tariki 9 Kamena, ryemerera abaturage guhinga urumogi mu ngo no mu mirima yabo icyakora bakamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko baruhinze.

Icyakora nanone Leta ikaba yavuze ko umuturage uzajya uruhinga azajya abanza kubimenyesha inzego zibanze kandi ko uru rumogi atari urwo kunywa ahubwo ari urwo kwifashisha mu gukora imiti! ikindi ni uko uzajya urucuruza azajya abanza kubiherwa uburenganzira.

Ibihugu bitandukanye biri kugenda byiyemeza guhinga urumogi kuko rwifashishwa nk’umuti mu kuvura indwara zitandukanye, byumwihariko Thailand ibaye igihugu cya mbere muri Aziya cyemeje ihingwa ry’urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X