SEKA LIVE: Rusine wo muri Mugisha na Rusine yishimiwe ahabwa amafaranga atagira ingano/ Nkusi avuga uko ubukwe bwe bwagenze (AMAFOTO)
IMYIDAGADURO

SEKA LIVE: Rusine wo muri Mugisha na Rusine yishimiwe ahabwa amafaranga atagira ingano/ Nkusi avuga uko ubukwe bwe bwagenze (AMAFOTO)

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 , kuri Hotel iherutse kuzura mu mujyi wa Kigali ya M. Hotel habereye igitaramo cyitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye biganjemo abo mu Rwanda no hanze , abanyarwanda bagaragaza urukumbuzi bari bafitiye ibitaramo by’urwenya byaherukaga kuba mbere y’icyorezo cya Covid-19.

Ni igitaramo cya Seka Live gisanzwe gitegurwa na sosiye yashinzwe n’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya wamenyekanye cyane kuri radiyo ya Kiss Fm nyuma akaza kuyivaho Nkusi Arthur abinyujije muri sosiyete ya Arthur Nation, bongeye gutegura Seka live yari ukumbuwe n’abanyarwanda biganjemo urubyiruko.

Iki gitaramo cyagaragawemo n’ibyamamare bitandukanye birimo abanyamakuru , banyampinga bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye , abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubwamamare mu Rwanda, muri iki gitaramo kandi umunyarwenya Rusine Patrick uzwi muri filime akorana na Kibonke Clapton bisindishije yashimishije benshi Dj Pius amuhundagazaho amafaranga nk’ishimwe ryo gutuma bamwenyura.

Rusine yanyuze cyane abitabiriye iki gitaramo

Nkusi Arthur wasezeye kuri Kiss Fm yavuze ko ubukwe bwe bwitabiriwe n’abantu bagera kuri 50 ubariyemo abari bashinzwe service , yanongeye kugaruka kuburebure bwa Dj Pius ahamya ko umuntu abaye akenera pieces de rechange nk’uko bigendekera imodoka kuri Dj Pius byagorana kubera uburebure bwe.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X