Rwamagana mu byumweru 2 hamaze kwicwa abaturage 2
AMAKURU

Rwamagana mu byumweru 2 hamaze kwicwa abaturage 2

Mu Karere Ka Rwamagana ,Mu Murenge wa Karenge hongeye kugaragara umuturage bicyekwa ko yajugunywe mu gisambu amaze kwicwa , aba abaye umuturage wa kabiri wishwe muri ako gace mu byumweru 2 bishize.

Kuwa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022 , nibwo muri uyu murenge hagaragaye umugore bicyekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana bakamujugunya mu gisambu, ni umugore bivugwa ko yari yaraje gutura mu murenge wa Karenge  aturutse Nyakariro aho yari yarasizeyo abana be babiri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge ,Bwana Ntwali Emmanuel, yabwiye IGIHE dukesha iy’inkuru ko umurambo w’uwo mugore wabonywe n’abaturage nyuma y’iminsi isaga ine bikekwa ko yishwe.

Akaba yakomeje avuga ko RIB yahise itangira iperereza kuko bigaragara n’abantu bataramenyekana! akomeza avuga ko barindiriye icyo iperereza rizabereka”

Ntwali asoza asaba abaturage kuba ijisho rya mugenzi wabo ,ubuze umutaranyi we iminsi akabimenyesha ubuyobozi hakiri kare kugirango harebwe niba ntakibazo gihari.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X