Rusine ayoboye urutonde rw’abanyarwenya bafite uburanga burangaza benshi mu Rwanda (Urutonde)
IMIKINO

Rusine ayoboye urutonde rw’abanyarwenya bafite uburanga burangaza benshi mu Rwanda (Urutonde)

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda Rusine Patrick ayoboye urutonde rw’abanyarwenya bakurura benshi mu Rwanda, uyu musore umaze iminsi uri mubagezweho yatangiye ibyo gutera urwenya mu myaka yashize icyakora muri icyo gihe byari bigoye ariko aho ahurije imbaraga na Clapton Kibonke yaje gutumbagiza izina rye.

mubandi bakurikira uyu musore higanjemo abo batangiranye muri uyu mwuga  ndetse n’abari kuzamuka muri iy’iminsi yavuba, mbere yuko dukora urutonde ariko turabibutsa ko uru rutonde atari ntakuka , biaranashoboka ko hari abandi ariko batarabasha kumenyekana ngo amafoto yabo asakare ku mbuga nkoranyambaga kuburyo byorohera abantu kumumenya.

Urutonde:

5. Kamirindi Joshua 

Joshua ni umunyarwenya ubimazemo igihe ndetse yigeze gukundwa na benshi nubwo nyuma byaje kugabanuka , kugeza kuri ubu afite channel anyuzaho ikiganiro yise The Josh Challenge ndetse akabifatanya n’ubundi bushabitsi bwo kugura no kugurisha amaze , uyu musore aza ku mwanya wa 5 mu banyarwenya bakurura benshi.

4. Taikun Ndahiro

Uyu musore afata umwuga wo gusetsa n’itangazamakuru ,aherutse kurangiza kaminuza mu gihugu cya Kenya mu bijyanye n’itangazamakuru , kugeza kuri ubu ni umunyamakuru wa Tv na Radio 10 ,ndetse akanakora ku muyoboro wa youtube witwa Transtline tv, uyu musore rero aza ku mwanya wa kane mu basore beza bakora umwuga wo gusetsa.

3. Kanyabugande Olivier (Nyaxo)

Ni umwe mu bakundwa na benshi ku mu Rwanda, uburyo akoramo akazi ke bishimishya benshi , amaze igihe mu bijyanye no gusetsa cyakora izina rye ryarushijeho gutumbagira mu mwaka wa 2018 ubwo yari atangiye gukoresha amashusho ye camera kuko ubundi yatangiye akoresha telefone.

2. Ndaruhutse Fally Merci

Uyu musore nawe amaze igihe akora ibijyanye no gusetsa ,yatangiye gukorana na Rutura mu mwaka wa 2016 icyo gihe abenshi batangira ku mu menya , uyu musore kugeza ubu nawe yatangishe icyo yise Genz comedy show, ni umwe rero mubakora ibijyanye n’urwenya beza .

1.Rusine Patrick

Rusine Patrick agezweho cyane , kugeza kuri ubu akina mu ma filime atandukanye harimo iyitwa Mugisha na Rusine ahuriyemo n’umunyarwenya Clapton , uyu musore afatanya umwuga wo gusetsa n’itangazamakuru kuko akorera power fm igitangazamakuru cya Uncle Austin.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X