RIB yataye muri yombi umuyobozi wungirije wa RGB
AMAKURU

RIB yataye muri yombi umuyobozi wungirije wa RGB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel,umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) aho akurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.

Kugeza kuri ubu Dr Nibishaka Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye irigukorwa kugirango ishyikirizwe ubugenzacyaha! Dr Nibishaka Emmanuel yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Wungirije wa RGB n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nyakanga 2019.

Umuvugizi wa RIB Dr. B Murangira Thierry , yabwiye IGIHE dukesha iy’inkuru ko Dr Nibishaka yatawe muri yombi kuwa Gatandatu akurikiranyweho kwemerera abantu ko azabashakira Visa zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubundi akabarya amafaranga yabo.

Dr Murangira akaba yagize ati:“Uyu Dr Nibishaka yarezwe n’abantu batandukanye ko yagiye abaka amafaranga abizeza ku bashakira Visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo, iperereza rirakomeje.”

Dr Nibishaka aramutse ahamwe n’ibi byaha yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Dr Nibishaka akaba yararahiriye kuba umuyobozi wungirije wa RGB kuwa 17 Ukwakira 2019, ariko nanone Mbere yo kujya muri izi nshingano, Dr Nibishaka akaba yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X