RIB yatangaje ko Prince Kid utegura Miss Rwanda acyekwaho ibyaha 3 by’ingenzi
IMYIDAGADURO

RIB yatangaje ko Prince Kid utegura Miss Rwanda acyekwaho ibyaha 3 by’ingenzi

Kuri uyu wa Gatatu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, akaba ari nawe uyobora sosiyete ya Rwanda Inspiration Rwanda Back Up kugeze ubu.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B .Thierry yemereye RBA ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwaho ibyaha 3: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato;

Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Proince Kid utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi

Ubu akekwaho kuba ibi byaha yarabikoze mu bihe bitandukanye, abikorera bamwe mu bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi ku itariki ya 25 Mata 2022 ubwo yari avuye mu nama n’abakozi be arikumwe na Nshuti Divine Muheto watsindiye ikamba rya Miss Rwanda 2022

Dieudonne kuva yatabwa muri yombi yagiye avugwaho abakobwa batandukanye bitairiye iri rushanwa yakoreye iri hohoterwa nubwo ubugenzanzacyaha butarabyemeza kugeza ub, umwe muribo ni Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere mu mwaka wa 2021 ubwo Grace yatsindiraga iri kamba.

Akaliza Amanda ndetse na Amanda ni bamwe mu bitezweho gushobora kujya gutanga ubumya , uretse kuba harasotse amajwi bicyekwa ko ari aya Nshuti Divine Muheto ntayandi makuru yihariye arajya hanze kuburyo abantu bashobora gukuram ukuri kwihariye .

Nshutu Muheto Divine watorrewe kuba Miss Rwanda wa 2022

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X