Reba amafoto ya wa mwana mwiza wigeze gutumirwa na Perezida Paul Kagame yarakuze|| ni mwiza cyaaane
AMAKURU IMIKINO

Reba amafoto ya wa mwana mwiza wigeze gutumirwa na Perezida Paul Kagame yarakuze|| ni mwiza cyaaane

Mu mwaka wa 2016 mukwezi kwa Cyenda nibwo Wendy Waeni  , umwana muto yahuye na nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri village urugwiro nyuma yaho uyu mwana w’umukobwa mu kwezi ku kuboza muri 2014 n’ubundi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yari yamwemereye ubutumire i Kigali.

Wendy Waeni ni umwana ukomoka mu gihugu cya kenya ,azwi cyane mu kwiyerekana mu bijyanye n’imikino ngororamubiri , ubwo Perezida Paul Kagame yari muri Kenya mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwingenge bw’iki kigihugu yemereye Wendy Waeni kuzamutumira i Kigali , uyu mwana ntiyigeze acika intege kuko yakomeje kubizirikana kugeza ubwo mukwezi kwa munani (8) 2016 yibukije Perezida Kagame .

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter uyu mwana wari ufite imyaka 11 icyo gihe yagize ati:”Ndacyategereje ubutumire bwanjye mu Rwanda nkuko mwabinsezeranije nyakubahwa ” icyo gihe Perezida Kagame yahise amusubiza amwizeza kuzamugezaho ubutumire mu gihe cya vuba ,yagize ati:” ntakibazo nzabitunganya ,ubutumire buzoherezwa vuba kandi wagize neza gukomeza kubikurikirana.”

Inzozi za Wendy zaje kuba impamo nyuma y’ukwezi kumwe gusa kuko aribwo yerekeje mu Rwanda guhura na nyakubahwa Paul Kagame ,icyo gihe Wendy yari kumwe na Nyina umubyara ndetse n’umutoza we bakiriwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda muri Village Urugwiro ,icyo gihe Wendy yabwiye Perezida Paul Kagame ko amufata nk’ikitegererezo ,ndetse yanamubwiye ko nakura ashaka kuzamera nkawe.

Perezida Kagame yahise asaba uyu mwana gukomeza gukora cyane ,kandi ntatume amateka ye amubuza kugera ku ntego yiyemeje , Wendy Waeni yatangiye iby’imikino ngororamubiri afite imyaka 4 gusa , yazengurutse aziya n’uburayi yerekana impano afite , ndetse yabashije guhagararira Kenya mu imurika mpuzamahanga ry’impano.

Wendy Waeni yarakuze cyane

Wendy kugeza ubu yibera mu gihugu cya Kenya yabaye inkumi nziza , kugeza ubu afite imyaka 17 y’amavuko ndetse aracyakora imikino ngorora mubiri , aho agenda azenguruka isi muri rusange, ni umwana ukunda kubyina agakunda guseka no gusabana n’abandi , ubwo aheruka i Kigali muri 2016 yahaye Perezida Kagame impano y’ifoto.

 

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X