Police y’u Rwanda yashyikirije amafaranga umushoferi wayataye
AMAKURU

Police y’u Rwanda yashyikirije amafaranga umushoferi wayataye

Ku wa mbere tariki 09 Gicurasi 2022 , nibwo Plice y’u Rwanda yashyikirije umushoferi amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000) yari yatoraguwe n’umupolisi usanzwe ukorera mu kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga , gikorera i Remera mu Karere ka Gasobo ahazwi nko kuri Kontlore.

Ubwo umupolisi witwa Senior Sergent (SSGT) Ntidendereza Fred yasozaga akazi ke ka buri munsi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yabonye ikofi yari yatakaye ahaparikwa imodoka arebyemo abona n’amafaranga ahita yihutira kubimenyesha abamukuriye.

Ubwo abamukuriye barebagamo basanze muri iyo Kofi uwitwa Niyongira Hakim ariwe wayitaye basangamo n’ibyangombwa bye bituma biborohera kumumenyesha ko yataye ikofi ye irimo n’amafaranga bityo ko agomba kuza kuyashyikirizwa .

Si ubwa mbere polisi y’u Rwanda ikoze igikorwa nkicyo kuko mubihe bitandukanye ,hari abantu bibwaga cyangwa bagatakaze ibyangombwa byabo cg amafaranga nyuma bakayasubizwa.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X