Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad babarizwa mu ngabo z’u Rwanda bashimuswe bari kuburinzi ,Perezida wa Angola João Lourenço umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo yasabye Perezida Tshisekedi aba basirikare b’u Rwanda bashimuswe n’ingabo ze zifatanyije n’Umutwe wa FDLR.
Amakuru ahari avuga ko João Lourenço yasabye Perezida Felix Tshisekedi kurekura abo basirikare nk’igikorwa cyo guhosha amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu byombi, ndetse amakuru ahari avuga ko ubu busabe bwa Perezida wa Angola bwana João Lourenço bwemewe na RDC.
Ubwo iz’ingabo z’u Rwanda zatabwaga muri yombi inzego z’umutekano muri Rdc zatangaje ko bari barenze ku mbibi z’umupaka w’u Rwanda bagera hafi mibilometero 20 , mu gihe ariko u Rwanda rwashimangiye ko ibyo atari ukuri ahubwo ko bari ku burinzi bakaza gushimutwa na FDLR ifatanyije na FARDC.
Leave feedback about this