Ninde wakubeshye ko kwikinisha ari bibi? Dore ibyiza byabyo twahishwe
UBUZIMA

Ninde wakubeshye ko kwikinisha ari bibi? Dore ibyiza byabyo twahishwe

Ni bacye mubakora igikorwa cyo kwikinisha bashobora kwemerera abandi ko bakora iki gikorwa kuko abenshi baba batekereza ko bigayitse cyangwa araba ari ubugwari bukabije kubwira bagenzi be ko yikinisha ,ariko ubyemere 80% abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 14_26 barikinisha kandi byibura inshuro zirenze 3 k’umunsi kuburyo hari ubwo bifatwa nko kuba imbata yabyo.

Tukiga mu mashuri yisumbuye babyitaga gutera akanyamerica, ndetse benshi bakunze guserereza akazina umuntu wibagirwa vuba kuba arara muri america mu rwego rwo kumvikanisha ko yikinisha kenshi mbere yo kuryama, uyu munsi rero turarebera hamwe ibyiza byo kwikinisha twahishwe cyane ko buriya buri kintu cyose kigira ibyiza n’ibibi , abanyarwanda bo basigaye banavuga bati “ntukavuge ko umuntu ntacyo yakumarira kandi ushobora no kumwifashisha urugero rubi ” mbese ni ukumvikanisha ko nta kintu kitagira umumaro.

Umuhanga mu byo gutera akabariro Bryan Ssemanda yigeze kuvuga ko buriya utabasha gusobanukirwa ibinezeza umubiri wawe igihe cyose utabasha kuwukorakora ngo wumve, anakomeza avuga ko ibibazo akunze kwakira by’abantu batandukanye ari ibyo bahurira nabyo mugihe bari gutera akabariro nuko babyitwaramo , aho agahamya ko kuriwe yumva kwikinisha atari bibi cyane ko bishobora gufasha umuntu kwimenya akamenya n’ibinezeza umubiri we.

Uyu mujyanama mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina Bryan Ssemanda akomeza avuga ko hari abakobwa n’abagore bakunda kumugana yababaza ibinezeza imibiri yabo bakabura ibyo basubiza kuko ari ntagitekerezo baba babifiteho, ariko kandi akomeza ahamya ko hari abagiye bisobanukirwa nyuma yo kwikinisha, uyu mujyanama cyakora akomeza agira abantu intera mu gihe bikinishamo ngo kuko hari ababigira akamenyero kuburyo ku munsi ashobora kwikinisha inshuro zirenze eshatu ku munsi, ati ikiza nukumenya igihe ugomba ku bikoramo.

DORE IBYIZA BYO KWIKINISHA

Impuguke mu byo gukora imibonano mpuzabitsina zivuga ko buriya kwikinisha biri mubituma umuntu abasha gusinzira neza igihe cyose atabaswe nabyo ,banakomeza bavuga ko kandi nanone kwikinisha bishobora gufasha ubikora kugabanya irari ry’imibonano mpuzabitsina n’umuhangayiko wa hato na hato.

Aba bahanga bakomeza bavuga ko kwikinisha bishobora kongera umusemburo wa  Dopamine utuma ubwonko bukora neza kandi ugahora wishimye ntunarware agahinda gakabije. banavuga ko buriya kuwabikoze uruhu rwe rugenda rukaba itoto kuburyo umuntu wikisha uruhu rwe ruba ari rwiza kandi runyerera ,kwikinisha kandi binagabanya ibyago byo kurwara canseri y’ubugabo .

Hari umuganga muri leta zunze ubumwe za America wigeze kwirukanwa mukazi nyuma yaho we yari yatangaje ko kwikinisha aricyo gisubizo cyarandura burundi virus itera sida , uretse ibyo uyu muganga kandi byibura muri letza zunze ubumwe za America babara ko buri segonda (seconds) imbuga zerekana filime zurukozasoni zinjiza agera kuri 1095$.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X