Niba hari igihe ujya wumva wanze ubuzima cg bwakubihiye ibaze uko uno mwana amerewe !? Ibi bigusigiye irihe somo!? (AMAFOTO)
UBUZIMA

Niba hari igihe ujya wumva wanze ubuzima cg bwakubihiye ibaze uko uno mwana amerewe !? Ibi bigusigiye irihe somo!? (AMAFOTO)

Hari ubwo umuntu yumva ubuzima bwamubihiye cyangwa akumva yanze ubuzima kuko ari kumva cyangwa abona agerwaho n’ibyago uko bwije cyangwa uko bucyeye, kubizera Imana bavuga ko Imana ifite inzira ibihumbi inyuramo itugirira neza, ibyo niba warasomye bibiliya wabyumvira mu nkuru zaba Yobu n’abandi bo muri bibiliya Imana yagiriye neza.

Twese ku isi dufata abana nk’abaziranenge ndetse ku muntu wabyaye cyangwa ufite nkamurumuna wawe ugukurikira urabizi ko ari ntabysihimo bibaho birenze kubona umwana muto arimo araseka anezerewe  mukina, ndetse urabizi ko niyo arwaye indwara z’abana zimwe bita icyo munda biraguhangayikisha ukabura amahoro ndetse kubabyeyi bagira umutima woroshye hari ubwo umwana we arira nawe akarira.

Mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi hari umuryango wabyaye umwana mwiza ,yavutse neza gusa ngo avuka afite akabyimba gato mukanwa gusa uko iminsi yagendaga yegera imbere niko kagendaga gakura kaza kuba kanini, yaravujwe mu bitaro byose bishoboka ndetse no muri Tanzania ariko biranga ahubwo umwana akomeza kubyimbirwa.

Uyu muryango ukennye wabwiwe n’abaganga ko umwana ashobora kuvurwa agakira ariko bisaba ko ajya kuvurirwa mu gihugu cy’Ubuhinde bakamubaga agahita amererwa neza gusa ubushobozi bwarabuze kandi umwana wabo aguma kumererwa nabi kuko ntabasha kurya ,mbese ntacyintu ntakimwe yabasha kuko ari ntaho yakinyuza.

Uyu muryango kubera kubura ubushobozi bwo kuvuza umwana wabo wabwiye ikinyamakuru kimwe cyo mu Burundi ko bo aho basigariye ari kumasengesho kugirango barebe ko umwana wabo yabasha gukira akamererwa neza cyangwa hashobora kuboneka ubushobozi bwamufasha bakamujyana mu gihugu cy’Ubuhinde akitabwaho, niba nawe wizera Imana byibura ubasengere cyangwa ushobora ushobora kubavugisha uciye kuri iyi numero +257 75 57 19 11 .

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X