Ni ubwambere nakora inkuru ikandizananjye !Mbega inkuru ibabaje!
AMAKURU

Ni ubwambere nakora inkuru ikandizananjye !Mbega inkuru ibabaje!

Amazina yanjye nitwa Denise Umutesi mfite imyaka 55 ndi umubyeyi w’abana babiri beza , umukobwa n’umuhungu! papa w’abana banjye yitabye Imana hashize amezi 2 byaye bucura wanjye w’umukobwa! ariko ntabeshye ntacyo nashinja umugabo wanjye kuko yasize imitungo kuburyo ntakibazo nari bugire.

Abana banjye bageze igihe buri wese arashaka agira urugo rwe kandi numva ntewe ishema nabo nukuri, nk’umubyeyi murabyumva biranezeza kubona abana bawe bagize urugo rwabo! baragiye nsigara njyenyine ariko bakajya baza kunsura mu rugo! igihe cyarageze abana bahura n’ingorana bansaba ko bishoboka nagurisha inzu papa wabo yari yaransigiye kugirango bakemure ibibazo byabo ndabikora.

Mara kubikora numvaga mbabaye ariko nanone nkumva abana banjye batahura n’ikibazo kandi hari uburyo bwo gucyemuramo ibibazo! abana narabikoze mbaha amafaranga, umukobwa wanjye ari nawe bucura yansanze muri iyo nzu niteguraga kuvamo ansaba gusiga ibinttu byose nkazana imyenda micye tukajya kubana.

Ibyo narabikoze ndagenda turabana kandi numvaga ubwo ari kumukobwa wanjye ntacyo nzaba! nahamaze amezi atatu , nyuma umukobwa wanjye yatangiye kundambirwa kuburyo kunsuzugura ntacyo byari bimutwaye noneho bigeze k’umugabo we biba ibindi bindi aransuzugura ndetse rimwe abwira umukobwa we ko yandambiwe biba byiza nabavira mu rugo.

Umukobwa wanjye witwa Kessy yumviye umugabo we, ahamagara musaza we atabizi ko ndikumwumva aramubwira ati: Bro bite !? Mama namurambiwe kandi n’umugabo wanjye ntakiri kumushaka , ubishoboye waza nawe ukamufata ukamujyana. ntababeshye numvise mbabaye abana banjye ntago bari bakingisha inama ,nyine bakoraga ibintu uko babitekereje! bwaracyeye Musaza we aza kumfata nawe aranjyana! uzi ngo we mu rugo rwe byagendekeye gute!?

yaranjyanye iwe mpasanga umugore we! ndetse we anyereka ko atanyishimiye akimbona, iminsi yaricumye ! rimwe mbwira umugore we turi muri salon nti ese washyize kuri tv 1 tukareba amakuru! yararikureba ibiganiro byo kuri youtube! icyo gihe uwo mugore yarambwiye mugasuzuguro kenshi ati”nanjye mfite ibyo ndikureba” narabyihoreye ariko ndavuga ndaza gusaba umuhungu wanjye azangurire Tv yanjye nyishyire mu cyumba sinjye nicwa n’irungu.

Umuhungu wanjye yaratashye ndabimubwira , uzi icyo mbabaje!? yansuzuguye cyane yarambwiye ngo nta mafaranga mfite kano kanya mama ! am so sorry(umbabarire) numvise mbabaye gusa ndirengagiza! ku muhungu wanjye ntanubwo nahamaze ibyumweru bibi yari yandambiwe! icyo gihe yahamagaye mushiki we numva aramubwira ngwino wongere ufate mama ube umusbiranye! numvise noneho mbaye nk’umusazi !! abana banjye batangiyekuntererana buri wese atancaka numva ndababaye ntangira no gutekereza nabi nibaze impamvu bari kubikora kandi naragurishije inzu yanjye kubwabo.

Narabyumvise ndarira birarangira! bucyey ndavuga reka njye gusura uwari umuturanyi wanjye , naragiye ariko nyigera ahahoze ari iwanjye naratunguwe! hari harabaye hanini heza kandi harimo inzu nziza ! Uwo mu mama naringiye kureba yarabibonye anjyana iwe ampa icyayi gishyushye kandi numvaga ngishaka muri ako kanya! yarandetse ndatuza , haciyemo akanya turavuga na musubiriramo inkuru zuko byagenze ndikurira nawe ararira!

Ikiganiro cyirangiye ababaye yarambwiye ngo ese wakiyiziye hano tukabana ko ubizi ko mbana n’umuhungu wanjye kandi nawe ntakibazo cye! nahakaniye hejuru ndikwibaza uburyo abana n’ibyariye nabarambiwe nkaswe umuntu twamenyaniye aho! narabyanze , cyakora yaransabye ati niba bikubangamiye uze nguhe iriya nzu yo kuruhande ni niza nayo uyibemo! numvise nishimye ndataha ariko ndavuga ntago ndibutume abana banjye bamenya aho ngiye kuba.

naraje njya kuba kuri wa muturanyi ku nzu yari yampaye! nk’umubyeyi najyaga n’umva nk’umbuye abana banjye ariko nanone nakibuka uko bamfashe nkumva nta mpamvu! rimwe rero wa mu mama yanyibye phone ahamagara abana ababwira aho ndi! umukobwa wanjye yari yahamagaye yamubwiye nabi avugira hejuru ati:” kuki ibyo bintu atabivuze ko bitari bigoye , agatuma twangiza amafaranga yacu tumurangisha ! ati ibaze ko tumaze iminsi 2 tumushaka”

Uwo mu mama yaratunguwe nawe arababara bikomeye! uzi ikintu cyari kimubabaje se!? muri urwo rugo nari mamaze amezi agera kuri 4 yose ! yibajije ukuntu nyuma y’amezi ane aribwo abana bibutse kuncaka naramubwiye uko niko nahoze! sinzi icyo nakoreye abana kuburyo banyitura urwango rugeze aho!!

Inama y’umunsi rimwe na rimwe dutabarwa n’inshuti zo kunzira kuruta abo dufitanye amasano! ujye wubaha buri umwe ntacyo witayeho.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X