Ni iki cyateye Gentil Gedeon gutandukana na Kiss FM?
IMYIDAGADURO

Ni iki cyateye Gentil Gedeon gutandukana na Kiss FM?

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya wari umaze igihe gito atangiye akazi kuri Kiss Fm yamaze gutangaza ko yatandukanye n’iyi radio ,aboneraho kwibutsa abakunzi be ko agiye kwita cyane ku biganiro by’ibyegeranyo asanzwe anyuza ku rukuta rwe rwa youtube channel.

Gentil Gedeon yatangiye gukora kuri iyi radiyo mu ntangiriro z’uyu mwaka asimbuye Nkusi Arthur wari wasezeye mu mpera z’umwaka washize , Gentil yahise atangira gukorana na Sandrine Isheja mu kiganiro cya mugitondo cyari yari asanzwe akoranamo na Rutura, nyuma y’amezi macye ariko nanone Gentil Gedeo yaje gusimbuzwa uymuhanzi Andy Bumuntu ,we ashyirwa mu kiganiro yari yarise The Kiss Smart.

Nta minsi myinshi yari ishize iki kiganiro uy’umunyamakuru agitangiye kuri Kiss Fm gusa bitunguranye yamaze kuba yasezera burundi kuri iyi radiyo, Kuva Nkusi yasezera kuri iyi radiyo ,akaza gukurikirwa na Uncle Austin hagiye haba impinduka kuri iyi radiyo irimo no kuvana Cyuzuzo mu cyiganiro yakoraga cya nimugoroba cya Gils talk agashyirwa mucyakorwaga na Uncle Austin.

Nta mpamvu yihariye iramenyekana yatumye Gentil Gedeo asezera gusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye iyi radiyo yari amazeho amezi agera kuri 6 yose, Gentil Gedeon yanyuze mu bitangazamakuru byinshi bitandukanye birimo RADIYO SALUS , ari nayo yahereyeho, nyuma aza no gukorera Kt Press .

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X