Ngiy’impamvu n’abakobwa batumye King James atinda gushaka/Urukundo buri gihe rumuca mu myanya y’intoki
IMYIDAGADURO

Ngiy’impamvu n’abakobwa batumye King James atinda gushaka/Urukundo buri gihe rumuca mu myanya y’intoki

Ruhumuriza James wamamaye nka King James mu muziki nyarwanda , ni umwe mubahanzi bamaze igihe muri uyu muziki kuko yawutangiye hagati ya 2008 na 2009 ubwo umuziki wari utarashinga imizi nkuko muri iyi minsi bimeze .

King James rero usanga hari benshi mubakunzi be bakunda kumusaba kubereka umukunzi cyangwa kubereka ibirori by’ubukwe nkuko abahanzi batangiriye rimwe barimo Tom Close , Meddy n’abandi bagiye babikora ! nubwo ariko abakunzi be bamusaba gushaka umufasha , gushaka ntagihe cyanyacyo umuntu aba agomba gushakiraho umugore! reka turebere hamwe impamvu ivugwa ituma uyu muhanzi atabikozwa .

King James amaze igihe mu muziki

King James yavutse tariki ya 01 Mata 1990 , ni ukuvuga ko afite imyaka 32 y’amavuko! uyu muhanzi atangira umuziki yawutangiriye munzu itunganya umuziki ya Kina Music iyobowe na producer Ishimwe Clement , awutangira rero yawutangiye yatangiranye n’abahanzi barimo Danny nanone, Jacson Kalimba n’abandi ! King James bavuga ko ari umuhanzi uca bugufi kandi uzi kubana cyane rero ibyo byamwongeraga igikundiro kubantu babana nawe bya buri munsi.

bijya gutangira rero King James ngo yari inshuti ya hafi na Knowless icyo gihe wari ukiza mu muziki akundana n’umuhanzi Safi Madiba , ngo ubwo Knowless yananiranwaga na Safi Madiba ,King James wari inshuti ya hafi ya Knowless yamusabiye kwinjira muri Kina Music! gusa Clement ngo yari umuntu utarakundaga uburyo Knowless yitwaraga muri icyo gihe ! ngo King James rero byamusabye imbaraga nyinshi kugirango yumvishe Clement ko agomba kwakira Knowless muri iy’inzu yamufashaga mu muziki.

Nyuma y’imbaraga nyinshi King James yakoresheresheje Clement yaje kwemerera Knowless kwinjira muri iy’inzu! Ngo icyo cyari igitego cya mbere King James yaratsinze mugufasha umukobwa wari isnhuti ye ariko ngo anamukunda mu ibanga rikomeye cyane gusa ngo ibyasaga nk’igitego atsinze byaje kumubera bibi ndetse biba n’impamvu yo kuva muri Kina Music.

King James yafashije Knowless kwinjira muri Kina Music

King James rero ngo wakundaga Knowless mu ibanga rikomeye amaze kumugeza muri Kina Music ngo yatangiye kujya amarana igihe kinini muri Kina Music na Producer Clement ndetse ngo imbaraga nyinshi aba ari nawe azishyiraho bituma King James abonako iby’urukundo bitagishobotse ndetse ngo icyo gihe yashatse kumukorera indirimbo yise Niki Utabona ariko n’ubundi biba iby’ubusa.

King James yaje kuva muri Kina Music ahita ajya gukorana na Producer Pastor P ari naho yaje gusanga umukobwa wari ukiza mumuziki aririmba neza cyane , ariwe Princess Priscilla nawe batangira kuba inshuti cyane nawe birangira ngo atangiye kumukunda ndetse n’ibinyamakuru byinshi bitangira kubigarukaho ndetse icyo gihe basohokanaga kenshi! baza no gukorana indirimbo bise harabura iki!? bituma abantu batangira kwemera ibyavugwaga mubinyamakuru ariko ngo bidatinze uy’umuhanzikazi yaje guhita yibera inshuti na Mani Martin bihita binasakuza ko ariwe bakundana binarangira uyu mukobwa yigiriye muri America gukomeza amasomo , King James yongera guhomba urukundo gutyo.

King James byavuzwe ko yigeze gukunda Knowless

King James ngo yaje gukomeza ubuzima yongera gukunda undi mukobwa wigaga ku ishuri rya Apace witwaga Elcy ndetse uwo mukobwa wari mwiza cyane yavugishije benshi , abenshi batangira kwishimira urukundo rwaba bombi gusa King James agakunda kubihakana , nkundi wese warose nabi rero bukarinda bucya Uwo mukobwa yaje guhita asabwa anashyingiranwa n’undi musore ahita nawe yigira muri America n’umuryango we bituma noneho Uyu muhanzi akura amaso kubyerekeranye n’urukundo.

Yanavuzwe mu rukundo na Princess Priscilla

Ngo uyu muhanzi yahise atangira ibyo kwiyubakira ubuzima , nibwo yaje guhita yuzuza inzu ye iherereye k’uruyenzi ndetse anashinga uruganda rukora akawunga n’ibindi bitandukanye ! uku gucibwa mu ntoki n’urukundo rero bivugwa ko byatumye King James atinya ibyerekeranye n’urukundo ndetse n’ikizere cye ku rukundo gihora ari gicye !

Elcy nawe byavuzwe ko yakundanye na King James

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X