Ngibi ibimenyetso 8 bizakwereka ko umukobwa mukundana yavamo umugore muzima
URUKUNDO

Ngibi ibimenyetso 8 bizakwereka ko umukobwa mukundana yavamo umugore muzima

Buri musore aba yifuza kuzashaka umugore mwiza ku mubiri, gusa by’akarusho iyo uburanga bwe buhura n’ubupfura ndetse n’imico myiza, uyu mugabo aba aguye ahashashe.

Nubwo bisa n’ibigoye kumenya umuntu uzakomeza kugira ingeso nziza nk’izo wamushatse afite, ariko burya ngo hari ibimenyetso byakwereka ko umukobwa muri kumwe azavamo umugore ubereye urugo.

Urubuga ihuriro.rw uyu munsi rwabateguriye inkuru igaragaza ibintu biranga umukobwa ushobora kubaka rugakomera ku buryo buri musore wese akwiriye kubyitaho.

1. Umukobwa utinuba

Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho.

Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza icyatumye amushaka.

2. Umukobwa utikubira

Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

Iyo rero ubona ako ashishikajwe n’iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira, bikugaragariza ko ari umukobwa wakubaka rugakomera, uwo uzamunambeho.

3. Umukobwa ugushyigikira

Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n’ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana, uwo umwirinde hakiri kare.

4. Umukobwa wigomwa

Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira ibyateza imbere urugo urugo rwanyu, iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo.

5. Umukobwa ucisha make

Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo ageze mu rugo arubaka rugakomera; ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka kakahava.

6. Umukobwa uzi gukunda

Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.

Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza.

7. Umukobwa udahuzagurika

Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika. Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h’urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n’uburemere bw’ibibazo urugo rushobora guhura nacyo cyose.

8. Umukobwa w’umunyakuri kandi wubaha

Umukobwa w’umunyakuri, wubaha umugabo we, udasuzugura, umuha agaciro akwiriye n’ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze.

Ibyashyirwa kuri uru rutonde ni byinshi bitewe n’ibyo buri umwe agenderaho agiye guhitamo uwo bazabana, kuri uru rutond twabatoranyirije 8 by’ibanze wagenderaho ushaka kumenya niba umukobwa mukundana muzubakana urugo rugakomera.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X