Ngaba abakire 10 ba mbere mu Rwanda/ batunze miliyari nyinshi (AMAFOTO)
AMAKURU

Ngaba abakire 10 ba mbere mu Rwanda/ batunze miliyari nyinshi (AMAFOTO)

Reka mbahe ikaze mu nkuru yacu y’uno munsi , iyi nkuru turayikora twifashije ibinyamakuru bitandukanye birimo forbes magazine ndetse n’ibitabo bigiye bitandukanye kugirango tuze guhuriza hamwe abakire bazwi mu Rwanda , abo turi bukubwire nabo twagiye dukura muri ibyo byegeranyo! turabikora duhereye ku mwanya wa 10 tuze kugera ku wa mbere :

10. Sina Gerard

Sina Gerard ashyirwa ku mwanya wa 10 mubinjiza agatubutse mu Rwanda binyuze mu ruganda rwe rwa Nyirangarama Enterprises Urwibutso yatangije mu mwaka w’ 1983 , Sina agira ibikorwa bitandukanye bizwi birimo urusenda rw’akabanga, agashya n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi akora! abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 3600 n’ibihumbi 4000 batunzwe no kuba bakora mu bikorwa bitandukanye by’uyu mugabo! ibi bikamushyira ku mwanya wa cumi wabinjiza agatubutse! ikindi ngo ni uko uyu mugabo atunze hafi miliyari 34 mu manyarwanda.

9. Col. Twahirwa Dodo

Twahirwa dodo yagiye akora ibikorwa byinshi bitandukanye abikorera igihugu ndetse kugeza kuri ubu niwe nyiri sosiyete itwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali izwi nka RFTC ndetse na Ritico itwara abo mu ntara ndetse na sosiye icunga umutekano ya ISCO, n’ibindi bikorwa bitandukanye kuruhande ! bivugwa ko atunze agera kuri miliyari 48 mu manyarwanda.

8. Rusirare Jack

Rusirare Jack ni umugabo utuye mu mujyi wa Kigali , ntago izina rye rikunzwe kugarukwaho na benshi gusa iyo uvuzwe ibikorwa bye uhita umumenya, niwe mugabo watangije ibikorwa bya Ameki, ameki yatangiye ari uruganda rukora ibikoresho bijyanye n’imbaho byose nyuma aza no gutangiza uruganda rukora amarangi ruzwi n’ubundi kuri iri zina nka Ameki Color,! uretse kuba afite uru ruganda , anafite imigabane muri bank y’ubucuruzi ya Cogebank! Rusirare abarirwa muri miliyari 60 mu manyarwanda.

7. Makuza Bertin

Nyakwigendera Makuza Bertin ni umwe mubaherwe babayeho mu Rwanda, kugeza kuri ubu ngubu imitungo ye icungwa ikanagengwa n’umuryango we, uyu mugabo yagize uruhare mugukora natera zizwi nka Rwanda foam ndetse anatangiza uruganda rwazo mu Rwanda, akaba yaranagiraga imigabane muri bank y’ub ucuruzi ya Cogebank ,ndetse akaba ari nawe ufite inyubako ndende mu mujyi wa Kigali izwi nko kwa Makuza! iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye miliyari 40 z’amanyarwanda!Uyu muryango ukaba utunze agera kuri miliyari 75 z’amanyarwanda.

6. Mugisha Joseph

Mugisha afite ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ibikorwa by’amazi ndetse n’amashanyarazi mu Rwanda akaba anabarirwa mu mafaranga menshi y’amanyarwanda , akaba atunze miliyari 150 .

5. Hatari Sekoko

Uyu mugabo yamenyekanye cyane kubera inyubako ndende ibarizwa mu mujyi wa Kigali , akaba ari inyubako izwi na benshi yitwa Kigali City Tower,ikindi ni uko mu nyubako za Down Town mu mujyi ndetse na Gare afitemo imigabane myinshi ndetse akagira n’imigabo muri Hotel y’inyenyeri 5 ibarizwa mu mujyi wa Kigali izwi nka Marriot Hotel,!uyu mugabo akaba atunze miliyari 235 z’amanyarwanda.

4. Gatera Egide

Uyu mugabo ntago izina rye rikunda kugarukwaho ariko ndahamya ntashidikanyaho ko benshi imodoka zanyu zinywera esanse kuri sosiyete ye izwi nka sosiyete petrolier du Rwanda cg SP !iki ni ikigo gikomeye cyane mugucuruza ibikomoka kuri peterori! ndetse akagira na sosiyete ibika ibitwara indege! uyu mugabo akaba yaranashoye imari mubucuruzi bw’icyayi cy’u Rwanda! usibye ibyo kandi uyu mugabo niwe nyiri prime assurance ikora ibijyanye n’ubwishingizi! Gatera akaba abarirwa muri miliyari 260 z’amanyarwanda.

Egide Gatera,

3. Rujugiro Tribert Ayabatwa

Uyu mugabo hari benshi bakuze baziko ariwe mukire wa mbere mu Rwanda, uretse ko bitari kure y’ukuri, uyu mugabo niwe akaba afite inyubako izwi nka UTC iri mu mujyi wa Kigali ndetse akanagira n’amazu menshi i Gikondo arimo n’inzu nini yaratuyemo, ikindi ni uko afite uruganda rukora itabi hanze y’u Rwanda! akaba atunze Miliyari 350 z’amanyarwanda.

2. Late Miko Alexis.

Nyakwigendera Miko niwe watangije uruganda rukora amatelephone ruzwi nka Telcell ndetse akanagira uruganda rukora umuvinyo rukorera muri Afrika y’epfo , uyu mugabo rero ushyizemo n’ibindi bikorwa , ibi bimushyira ku mwanya wa kabiri n’amafaranga miliyari 567.

1. H.E Paul Kagame

Ku mwanya wa mbere tuhasanga umukuru w’igihugu cyacu nyakubahwa Paul Kagame , akaba afite ibikorwa bitandukanye ndetse n’imigabane muri sosiyete zitandukanye mu Rwanda no ku isi ! akaba abarirwa amafaranga agera kuri miliyari 950 z’amanyarwanda.

Mwakoze cyane rero niba nawe hari umukire uzi wamushyira muri comments hasi tukazabategurira n’urutonde rw’abagore bakize mu Rwanda.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X