Ndimbati yavuze uko akumbuye Papa Sava || Ndetse nicyo akunda gukora aho afungiye mageragere
IMYIDAGADURO

Ndimbati yavuze uko akumbuye Papa Sava || Ndetse nicyo akunda gukora aho afungiye mageragere

Kuva muri Werurwe uyu mwaka nibwo Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure bikanamuviramo kubyarana abana b’impanga.

Ndimbati wamenyekanye mu ruganda rwa Cinema by’umwihariko mu filime ya Papa Sava mu mpere zuko kwezi yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikusanywa ibimenyetso bizashingirwaho ubwo azaba aburanishwa mu mizi!

Ubwo hatangwaga Impamyabushobozi ku bafungwa basoje amasomo y’imyuga byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 26 Gicurasi 2022 ,Ndimbati nyuma yo gukina umukino warimo inyigisho yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yamenyereye kandi ubuzima ari ubusanzwe hariya mageragere ahari imfungwa n’abagororwa.

Ndimbati ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Chita abantu akumbuye muri Cinema yavuze ko akumbuye abakinnyi bose babanye yaba abo bakinanye muri filime y’uruhererekane ya City Maid ndetse n’abo muri Papa Sava , icyakora uyu mugabo ubwo bamubazaga niba adakumbuye Papa Sava by’umwihariko yagize ati:”Ubaye nka mwalimu niwe ubaza…. ndamukumbuye ariko bitavuze n’abandi ,nakubwiye abantu twahuraga umunsi ku munsi ntago nabura kubakumbura”

Ndimbati yanaboneyeho guhishurira abakunzi be ko ubu icyo ashyize imbere ari ugukora siporo yewe ko umukino wa Volleyball kuburyo iyo ateye ikiro ntawugarura, Ndimbati utegereje kuburanishwa mu mizi yavuze ko aramutse atagize amahirwe yo gutsinda ngo afungurwe yahita ayoboka ishuri ry’imyuga  nawe agahitamo uwo yakwiga uzamugirira akamaro ubwo azaba atashye.

Ndimbati aba afite akanyamuneza ku maso

Ndimbati yigaruriye imitima ya benshi bakunda cinema cyane ubwo yatangiraga gukina muri Papa Sava, uburyo yitwara muri role yose yahawe ndetse yabikina ukabona biramubera byatumye abenshi bamufata nk’umuhanga , ama sosiyete akomeye atangira kumwiyambaza mukuyamamariza!

Courtesy by Chita Magic

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X