Ndatakambye!!! Bamporiki Edouard asabye imbabazi umukuru w’igihugu Paul Kagame
AMAKURU

Ndatakambye!!! Bamporiki Edouard asabye imbabazi umukuru w’igihugu Paul Kagame

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 5 Gicurasi 2022 nibwo Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

ndetse nyuma yaho Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB busohora itangazo rivuga ko

 Bamporiki Edouard akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Iperereza ku byaha akurikiranyweho rirakomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2022 abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter bwana Bamporiki Edouard yasabye umukuru w’igihugu Paul Kagame n’abanyarwanda imbabazi,

akaba yagize ati :nyakubahwa umukuru w’uRwanda Paul Kagame narahemutse. umutima wanze kumpa amahwemo bavandimwe , nshuti zanjye namwe abankurikira kuri uru rubuga. nakoze icyaha cyo kwakira indonke.

nkaba nafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi ndatakambye.

Bamporiki yari yaragiriwe ikizere n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2019 ni bwo Bamporiki yagizwe Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu nyuma mu 2019, Umukuru w’Igihugu amuha inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X