Mu karere ka Kanyarugenge , Mu Murenge wa Muhima haravugwa urupfu rw’umugore w’imyaka 35 y’amavuko wagaragaye yapfiriye mubwogero bwaho.
Uyu mugore bivugwa ko yari amaze iminsi igera kuri 13 ageze muri aya macumbi aherereye ku muhima , kuko yahageze ku itariki 06 Gicurasi 2022 cyakora ngo bigeze tariki 15 Gicurasi 2022 ntibongera kumuca iryera , cyakora nanone ngo hari hashize iminsi uyu mubyeyi yangiye abakozi kongera kumukorera isuku mu cyumba yaracumbitsemo ahubwo ngo atangira kujya ayikorera.
Ngo nyuma yo kutongera kumuca iryera , abakozi bir’icumbi bahisemo kujya gufunga icyumba yari acumbitsemo baramubura ariko begereye mubwogero bumva harahumura nabi niko kumenyesha ubuyobozi biyemeza kwica urugi , mukurwica basanga uyu mubyeyi yitabye Imana yambaye uko yavutse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandori T Grace yabwiye igihe dukesha iy’inkuru ko uyu mubyeyi bamusanganye inyemezabwishyu iriho amafaranga agera kuri miliyoni 3 yerekana ko yari aherutse kwivuza.
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya muhima mu gihe iperereza kucyahitanye uy’umubyeyi rikomeje.
Leave feedback about this