Miss Mutesi Jolly ibyo kwitabira ibirori by’umuhungu wa Perezida Museveni yabiteye utwatsi
AMAKURU IMYIDAGADURO

Miss Mutesi Jolly ibyo kwitabira ibirori by’umuhungu wa Perezida Museveni yabiteye utwatsi

Nyuma y’umunsi umwe gusa ahawe ubutumire bwo kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umujyanama mubya gisirikare akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni; Miss Mutesi Jolly yabiteye utwatsi avuga ko atazaboneka muri ibi birori.

Mu butumwa Jenerali Muhoozi yatambukije ku rubuga rwe rwa Twitter kuwa 18 Mata 2022, yatumiye Mutesi Jolly mu birori byo kwizihiza isabukuru ye, ubutumwa bugaragaramo amarangamutima menshi nk’aho avuga ko ari inshuti ye akumbuye cyane ndetse ko bazanagirana ibihe byiza.

General Muhoozi Kainerugaba

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016 nawe ntiyazuyaje, nyuma y’umunsi umwe gusa ubwo butumwa busakaye ku mbuga nkoranyambaga, yasubije ko bitazamukundira kuboneka muri ibi birori, gusa ko azaboneka ubutaha, aboneraho no kumwifuriza isabukuru nziza.

Yagize ati:” Ndabashimiye ku butumire mwampaye, gusa kuri iyi nshuro sinzaboneka, ariko ubutaha nzaboneka. Nkwifurije kuramba, isabukuru nziza!”.

Mutesi Jolly wabay Miss Rwanda muri 2016

Jenerali Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane muri iyi minsi doreko akunze kuvuga ko Perezida wa Repubulika y’u wanda Paul Kagame ari nyirarume doreko aherutse no kumuha inka ubwo aheruka mu Rwanda. Naho Miss Mutesi Jolly akaba amaze iminsi yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko avugiye kuri televiziyo ya ISIBO TV ko abagabo bahohotera abagore babo ari inyana z’imbwa.

Isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba izaba taliki ya 24 Mata 2022, aho azaba yujuje imyaka 48 kuko yavutse kuya 24 Mata 1974, i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X