Miss Mutesi Jolly avuze amagambo akomeye kuri Miss Rwanda anahamye ko ashobora gukurikiranwa(INKURU)
IMYIDAGADURO

Miss Mutesi Jolly avuze amagambo akomeye kuri Miss Rwanda anahamye ko ashobora gukurikiranwa(INKURU)

Irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda nirimye muyakurikiranwaga cyane kuva mu myaka micye ishize , iri rushanwa kandi ryagiye rinyuramo abakobwa buburanga muburyo bugaragara ndetse kurundi ruhande wabonaga ko ari irushanwa ryari rimaze gutinyura abana babakobwa cyane, ni irushanwa ritari rigiheza umukobwa uwariwe wese cyane ko muri uyu mwaka wa 2021 hagaragaye abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ku munsi wo kuwa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo hatangiye gucicikana inkuru yuko Ishimwe Dieudonne abenshi bazi nka Prince Kid usanzwe utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha gifitanye isano n’ihohotera rishingiye kugitsina yagiye akorera abakobwa bitabira iri rushanwa mubihe bitandukanye, ariko umuntu nanone akibaza kuki ari uyu mwaka uyu mugabo atawe muri yombi atari ubwambere ibi byari bivuzwe ku mbuga nkoranyambaga mu myaka yatambutse.

Prince Kid yatawe muri yombi

mu myaka yatambutse byagiye bikunda kuvugwa ko muri iri rushanwa haberamo ibisa nkihohotera rishingiye kugitsina ,aho byavugwaga ko hari abakwa ruswa kugirango bagezwe kure muri iri rushanwa bityo utayitanze akananizwa kugera avuye mu iri rushanwa, mu minsi yashize nabwo uwitwa Lynda Nkusi wari muri iri rushanwa mu mwiherero ubwo yagayo byavuzwe ko ashobora kuba atarishimiye ibyaberaga muri iri rushanwa bityo yikuramo gutyo , nyuma ya Lynda kakandi Nimwiza Meghan wari umuvugizi wiri rushanwa nawe yasezeye kukazi nawe bivugwa ko atari ari guhuza niyi sosiyete itegura Miss Rwanda byumwihariko ku modoka yagombaga guhabwa Nshuti Divine wabaye nyampinga wa 2022.

Muheto ntarahabwa imodoka yo mubwoko bwa Hyundai yatsindiye

ikindi cyagarutsweho ni uko muri iyi weekend yashize ngo ubwo abakobwa bari urubavu kwishimira amakamba bafite ngo uwitwa Ishimwe Dieudonne yaba yarasabye Nshuti Divine kumusanga mu cyumba cya Hotel barimo bityo we ahitamo kubivuga kuko atumvaga impamvu yo gusanga uwo yakwita Boss we mucyumba! mu ijoro ryatumbutse nabwo uwitwa Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu mwaka wa 2021 ko yari yarabicecetse igihe kinini gusa ko ubu ariwo mwanya mwiza wo gutangaza ibiberamo mu irushanwa.

Akaliza yavuze ko hari hashize igihe yifuza kugira icyo atangaza

Miss Mutesi Jolly mu kiganiro kigufi yagiranye na The Choice yavuze ko abantu bakwiye kwirinda guca iteka kandi ko uzatanga ubuhamya uwari wese akwiye kwitondera ibyo azavuga hato nyuma icyaha kitazajya kuwatangaga ubuhamya akaba yafatwa nkuwasebeje umuntu muri rubanda, anaboneraho gusaba abakobwa baba barahohotewe kudahagarara ahubwo bagatanga ubuhamya bwabo ndetse ko nawe ashobora kwifashishwa nk’umutangabuhamya , cyane ko uhereye mu myaka 3 ishize yari mubagize akanama nkemuramaka kiri rushanwa.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X