Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko (AMAFOTO)
IMYIDAGADURO

Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko (AMAFOTO)

Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 , kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022 nibwo yitabye ku ncuro ye ya mbere urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no guhimba.

Ku isaha ya saa mbili n’iminota 40 nibwo Miss Iradukunda Elsa yagejejwe ku rukiko ari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha

Ibyaha Elsa Iradukunda akurikiranyweho bifitanye isano n’ibya Ishimwe Dieudonne wari usanzwe utegura irushanwa rya Miss Rwanda ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, Bivugwa ko kuva Ishimwe Dieudonné Prince Kid yafungwa, Iradukunda Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.

Miss Iradukunda Elsa akurikiranywe arikumwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma! Mu byaha Miss Iradukunda Elsa na Uwitonze bakurikiranyweho harimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Uwunganira Miss Iradukunda Elsa yasabye ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kubera ko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye neza,akabishingira ko amazina yabavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa Umutekano.

Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gushyira urubanza mu muhezo, nyuma y’ubusabe bw’uregwa n’Ubushinjacyaha.

Courtesy by Igihe

Amafoto igihe

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X