Miss Iradukunda Elsa arafunguwe
IMYIDAGADURO

Miss Iradukunda Elsa arafunguwe

Ku itariki 24 Gicurasi 2022 nibwo Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho , uyu munsi tariki ya 25 Gicurasi 2022 nibwo Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2017 yagombaga gusomerwa umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa yari yaburanye.

Miss Iradukunda Elsa yageze ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukikro hagana saa Cyenda n’iminota 50′ ari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) , aho yahise yinjira mu cyumba cy’urukiko i saa kumi , Miss Iradukunda Elsa yarikumwe na Me Nyamaswa Rafael umwunganira mu mategeko.

Miss Iradukunda Elsa yabanje gusomerwa umwirondo we nk’ibisanzwe n’umucamanza , Elsa yasubiriwemo ibyaha  yarezwe aribyo : Guhimba , guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ,gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu nzego z’ubutabera no koshya abitabajwe n’inzego z’ubutabera .

Ubuhamya bw’ibinyoma bivugwa ko Iradukunda Elsa yatanze bufitanye isano n’ibyaha uwitwa Ishimwe Dieudonne wari usanzwe utegura Miss Rwanda akurikiranyweho bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Iradukunda Elsa akaba yahise afungurwa iki cyemezo cy’urubanza  kikimara gusomwa n’umucamanza.

 

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X