kuva mu masaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa 26 Mata 2022 nibwo ku mbugankoranyambaga no mubitangazamakuru binyuranye mu Rwanda hatangiye kuvugwa ibyitabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonne usanzwe ufite sosiyete ya Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Ku mbugankoranyambaga ubwo hakomezaga gucicikana inkuru uwitwa Akaliza Amanda witabiriye iri rushanwa mu mwaka wa 2021 ubwo ryatwaraga Ingabire Grace ndetse ndetse nawe akaza kwegukana umwanya w’igisonga cya mbere yaje kuvuga ko hari haciye igihe yifuza kuvuga ukuri kwibibera muri iri rushanwa ariko akabura uburyo.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter Akaliza Amanda yavuze ko hari hashize igihe yifuza gutangaza ukuri kwibibera muri iri rushanwa ariko yarabuze uko abivuga kuko ari nta bimenyetso bifatika yarafite kandi ko abona kuriwe iyo agira icyo atangaza ntabimentso bitari kugira icyo bikiza ahubwo byari kwica byinshi, uyu mukobwa akomeza avuga ko yiteguye kwifatanya n’umukobwa wese wifuza kuvuga ukuri kwibyamubayeho ari muri iri rushanwa.


Ishimwe Dieudonne yatangiye gutegura iri rushanwa guhera mu mwaka wa 2014 ubwo yari amaze gutsindira isoko ryo gutegura iri rushanwa ,ryari risanzwe ritegurwa niyahoze ari minisiteri y’umuco na siporo! kugeza kuri ubu ushyizemo na Nshuti Muheto uheruka ba nyampinga bamaze kuba 12, nyampinga w’u Rwanda agenerwa umushahara ungana n’ibihumbi 800 ndetse agahabwa n’imodoka yo mukobwa bwa Hyundai.

Leave feedback about this