Mama wa Miss Iradukunda Elsa wafunzwe ararize cyane avuga uko byagenze
IMYIDAGADURO

Mama wa Miss Iradukunda Elsa wafunzwe ararize cyane avuga uko byagenze

Mukandekezi Christine ni umubyayi wa nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa , nyuma y’uko umukobwa we atawe muri yombi ku cyumweru tariki ya 08 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano ndetse no kubangamira iperereza.

Elsa yatawe muri yombi

Kuri uyu wa mbere uy’umubyeyi yatanze ikiganiro ku bitangazamakuru bitandukanye avuga ko umwana we (Iradukunda Elsa) ku cyumweru yagiye gusanga bisanzwe amateraniro ya mbere , avuyeyo saa yine ababwira ko agiye kwitaba Urwego Rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB icyakora ngo agezeyo ntiyataha .

Uyu mubyeyi wari wubonaga ko afite agahinda yavuze ko umwana we ntahohoterwa yigeze akorerwa ndetse ko irushanwa rya Miss Rwanda ntacyo ryamuhungabanije cyangwa ngo rimuhindure kuburyo ashobora gucyeka n’ibindi byo gutwitira Ishimwe Dieudonne byari bimaze iminsi bivugwa.

Mama wa Iradukunda Elsa

ubwo yageraga hagati mu kiganiro yafashwe n’ikiniga ararira asaba Madamu Jeannette Kagame kumufasha kurenganura umwana we kuko nk’umubyeyi yakumva uburemere afite ( Mama Elsa) yagize ati:” Ababyeyi bose bazi akababro k’umubyeyi ko kubona umwana we afunzwe atazi icyo azira , ababyeyi bose babyumve na nyakubahwa Jeannete Kagame amfashe andebere umwana pe”

Mama wa Iradukunda Elsa kandi muri iki kiganiro yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa y’uko umwana we yaba atwite inda yatewe na Ishimwe Dieudonne ugikuriranyweho icyaho cy’ihohotera rishingiye ku gitsina”.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X