LIVE: Umuhango wo gushyingura umunyamakuru Celestin Ntawuyirushamaboko wa BTN TV
IMYIDAGADURO

LIVE: Umuhango wo gushyingura umunyamakuru Celestin Ntawuyirushamaboko wa BTN TV

Mu ijoro ryo kuwa 14 Nzeri nibwo umunyamakuru wagiye akorera ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda birimo Btn Tv , Tv 1 na Tv10 yitabye Imana azize uburwayi , aho byatangajwe ko yitabye Imana aguye mu bitaro bya kibagabaga aho yari yagiye mu gitondo cyuwo munsi arembye icyakora benshi baza gutungurwa no guhita bumva kumugoroba inkuru y’urupfu rwe.

Celestin yamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda bitewe ahanini no gukora inkuru zabaga zifite umwihariko n’uburyo yavugagamo inkuru bigatuma benshi babimukundira , kenshi uyu munyamakuru yagiye yibanda ku nkuru zibanda kuzivugira rubanda muburyo bumwe cg ubundi ibyo byagiye bituma rubanda bamuhanga amaso ndetse barushaho kumukunda.

Celestin yabaye ikitegererezo kuri benshi

kuri uyu wa mbere tariki ya 18 nibwo biteganijwe ko Celestin Ntawuyirushamaboko wari umunyamakuru wa Btn Tv ari bushyingurwe mu irimbi rya nyamirambo ,mu karere ka Nyarugenge! gahunda yo gushyingura uyu munyamakuru iteye muburyo bukurikira : ku isaha ya saa mbili n’ugufata umurambo wa nyakwigendera , saa tatu umurambo uragezwa mu rugo aho yari atuye i Gihara muri Ruyenzi ,mu ntara y’amajyepfo , mu gihe ku isaha ya saa sita z’amanwa ari ugusengera nyakwigendera bamuragiza Imana mu miduha Soul Healing Revival Church , nyuma yaho ku isaha ya saa munani harakurikiraho umuhango wo ku mushyingura mu Irimbi rya nyamirambo ,mu nyuma nibwo abaje guherekeza nyakwigendera bakarabira hafi y’irimbi.

Reka dukomeza twihanganishe byimazeyo inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera byumwihariko abo bari bahuriye mu gisata kimwe cy’itangazamakuru aho yabereye benshi ikitegererezo muburyo yataragamo inkuru ze .

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X