Kigali: Umumotari yiyahuriye mu muhanda (Amafoto)
AMAKURU

Kigali: Umumotari yiyahuriye mu muhanda (Amafoto)

Mu Karere ka nyarugenge , Umujyi wa Kigali umugabo wari usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto yiyahuriye mu muhanda , umugore we ashengurwa na message uyu mugabo we yari yabanje kumwandikira mbere yo kwiyahura.

Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Gicurasi 2022 ahagana mu masaha y’igitondo nibwo umugabo usanzwe ari umu motari ngo mu masaha ya mugitondo yagiye mukazi , icyakora ngo akiva iwe atwaye umugenzi wa mbere ahura na police ishinzwe umutekano wo mu muhanda imwandikira amande y’ibihumbi 10.000 nyuma yuko bari basanze atwaye umugenzi atacanye icyuma cyizwi nka mubazi.

Nyuma yo gushengurwa nibyari bimaze kumubaho uyu mugabo yafashe umwanzuro wo guhita ahagarika akazi maze ajya kugura ikinini kimbeba arakinwa ngo yipfire kuko ubuzima bw’isi yari aburambiwe, mu butumwa yari yabanje kwandikira umugore we basanzwe bafitanye abana 2, yamwibukije ko ntakibazo bafite ariko we ubuzima bw’isi bumurambiye kubera police ihora imwandikira, yamwibukije konterivasiyo y’ibihumbi 70.000 ngo bari bamaze iminsi bamwandikiye bityo ko atakomeza kubaho no kwishyura inzu bir kumunanira.

Ubutumwa uy’umugabo yari yabanje kwandikira umugore we

Icyakora nubwo uy’umugabo yari yahisemo kwiyambura ubuzima ,yaje gutabarwa ajyanwa ku ivuriro ryari hafi aho maze yitabwaho kuburyo umuganga waganiriye na btn tv dukesha iy’inkuru yavugaga ko ntakabuza uy’umugabo aza kugaruka ibuntu agakira.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X