Kigali :Mutwarasibo yiyahuye , asiga ibarwa iteye agahinda
AMAKURU

Kigali :Mutwarasibo yiyahuye , asiga ibarwa iteye agahinda

Mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge , mu murenge wa Kimisagara ku wa gatanu tariki ya 27 Gicurasi nibwo umugabo witwa Habimana wari mutwarasibo yiyahuye akoresheje super net isanzwe yifashishwa mu kwirinda indwara zirimo malaria iterwa n’imibu.

Uyu mugabo ngo yatashye nk’ibisanzwe mu rugo rwe ahasanga umwana we arangije yinjira munzu acana radio umwana ari hanze , umwana agirango ni ibisanzwe ni ugushaka kumva radio gusa , ariko ngo ubwo umwana yinjiraga munzu yatunguwe no gusanga ise yimanitse kugisenge cy’inzu akoresheje inzitiramibu.

Uyu mwana ngo yahise yihutira gutabaza abaturage , abaturage batandukanye muri uyu murenge bavuga ko babajwe nibyo uyu mugabo yakoze kuko ngo yari asanzwe ari umugabo w’imico myiza ukunda gusabana kandi ngo ntagire n’amahane, kurundi ruhande ariko abaturage banavuga ko atari umuntu wari usanzwe ugirana amakimbirane n’umugore we kuburyo aribyo bacyeka byatumye yiyahura.

Habimana ariko ngo mbere yo kwiyahura yanditse urupapuro aho bicyekwa ko ngo yiyahuye abitewe n’ubukene , inkuru dukesha Btn Tv ivuga ko ubwo bamaraga gukora iy’inkuru umurambo wa nyakwigendera wari utarakurwa mu rugo rwe , kuko hari hagitegerejwe imodoka y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo ijyane umurambe we ukorerwe isusuma hamenyekane icyamwishe.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X