Kecapu yambitswe impeta n’undi muhungu ! uwo bakundanaga mbere wo muri Canada byagenze bite!?
IMYIDAGADURO

Kecapu yambitswe impeta n’undi muhungu ! uwo bakundanaga mbere wo muri Canada byagenze bite!?

Mu ijoro ryashize nibwo inkuru yasakaye ko umukinnyikazi wa filime Kexapu yambitswe impeta n’umusore bitegura kubana witwa Jean Luck bivugwa ko bamaranye imyaka irenga 10 bari mu rukundo

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Kecapu yahishuriye abakunzi be ko yambitswe impeta ndetse anashimira umukunzi we , icyakora abandi batangira kwibaza uko byagendekeye umusore utuye mu gihugu cya Canada ,

byigeze kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize ko yamwambitse impeta.

uyu musore ni uwitwa Egide utuye mu gihugu cya Canada byavuzwe kenshi ko ari mu rukundo na Kecapu ndetse binavugwa ko yahoze ari umusore wafashaga mu bijyanye na mikoro itsinda ry’abanyarwenya rya Zubby Comedy ryamenyekanye muri miss mulenge

amakuru ahari avuga ko uy’umusore mu mpera z’umwaka ushize yari mu Rwanda yaje mu biruhuko ndetse no kwita kubijyanye n’ibikorwa afite mu Rwanda, icyakora ngo ubwo yari mu Rwanda yatunguwe no kubwirwa ko Kecapu ari gutegura ubukwe n’undi musore

ibi bikaba byaratunguye uy’umusore cyane ahita anasubira muri Canada atarangije ibiruhuko,

Umusore urikumwe na Riderman byavugwaga ko agiye kubana na Kecapu

Kecapu yagiye yamamara mu ma filime menshi atandukanye by’umwihariko iyitwa Bamenya ikundwa na benshi, Kecapu agiye gukurikira Aline uzwi nka Bijoux basanzwe bakinana muri bamenya,

nawe warushinze na Sentore nawe usanzwe utuye mu gihugu cy’Ububiligi.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X