Kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2022 ,nibwo Aimable Karasira ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyo gukwirakwiza amacakubiri, byari byitezwe ko agaragara imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, akaburana mu mizi ku byaha ashinjwa , icyakora yanze kuburana asaba ko yahabwa igihe cyo gutegura urubanza rwe neza kuko afite indwara zirimo n’izo mu mutwe.
Urubanza rwa Aimable Karasira rwongeye gusubikwa nyuma yuko yari amaze kwanga kuburana , ahubwo agasaba urukiko kumuha umwanya agategura urubanza rwe neza, Karasira yagaragarije inteko iburanisha ko arwaye kandi atari yabona imiti , avuga ko arwaye Diabette , agahinda gakabije ,umutima ndetse ashimangira ko afite n’uburwayi bwo mu mutwe .
Aimable yanze kuburana mu gihe muri Gashyantare nabwo yari yanze kuburana ku mpamvu yavugaga ko ari uko yashakaga kuburana imbona nkubone , mu gihe icyo gihe hari kwifashishwa ikoranabuhanga , Aiamble Karasira Akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’ 1994, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo afite.
Kuri uyu wa Mbere kandi nyuma yuko urukiko rwumvise ubusobanuro by’uregwa rwemeje ko iburanisha risubikwa ku bw’inyungu z’ubutabera, ryimurirwa ku itariki 07 Nyakanga 2022, Aimable Karasira yabaye umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ikoranabuhanga , aho yamaze imyaka igera 14 yigisha mudasobwa aza kwirukanwa
Src: Igihe
Leave feedback about this