Ishimwe Dieudonne ari kuburanishirizwa mu muhezo
IMYIDAGADURO

Ishimwe Dieudonne ari kuburanishirizwa mu muhezo

Kuri Uyu wagatatu tariki ya 13 Gicurasi 2022 , nibwo Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga Miss Rwanda , witabye urukiko ku nshuro ya kabiri rwashyizwe mu muhezo nyuma yo kugaragaza impungenge ku mutekano w’abatangabuhamya.

Nubwo Ishimwe Dieudonne yagejejwe mu rukiko mu gitondo cya kare, urubanza rwatangiye rukererewe ho iminota 30, kuko rwagombaga gutangira saa tatu zuzuye!Ubushinjacyaha nibwo bwasabye ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo nyuma y’uko inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi yatangiye kuruburanisha ku isaha ya saa tatu n’igice.

Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abantu benshi biganjemo abanyamakuru bari gukurikira inkuru z’ubutabera , Mbere yo gutangira ku buranisha urubanza! uhagarariye ubushinjacyaha yahise asaba ijambo maze agaragaza impungenge asaba ko urubanza rwabera mu muhezo.

Ishimwe Dieudonne yahise niba hari icyo yabivugaho , asaba ko urubanza rwe rutabera mu muhezo kandi itabwa muri yombi rye n’ibyo aregwa byose biri ku karubanda,Yagaragaje ko kuba hari abatangabuhamya bafite impungenge na we yakabaye afite uburenganzira mu rubanza kugira ngo ibivugwa byose bimenyekane nkuko na we ibyo aregwa byose biri ku karubanda.

Nyuma yo kumva impande zombie, Umucamanza yavuze ko bishingiye kuba uru rubanza rurimo ingingo zishobora kubangamira uburere mbonezabupfura rukwiye kubera mu muhezo aheraho asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka iburanisha rigakomeza.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura. Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X