Inkuru iteye agahinda cyane! niba utarashaka ibi bikubere isomo (SOMA INKURU)
URUKUNDO

Inkuru iteye agahinda cyane! niba utarashaka ibi bikubere isomo (SOMA INKURU)

Nitwa Manzi Herve nakuriye kandi mvukira mu muryango ukize cyane, papa wanjye ni umwe mu bakire bakomeye , ubwo nawe urabyumva ko nanjye ubuzima bwari bwiza kandi ntacyo naburaga! nize amashuri meza, kaminuza yo byari ibindi bindi, umubavu wose uhumura narawiteraga n’imodoka nziza nayo nayigendagamo yewe ubwiza bwanjye ntababeshye bwa ntacyemwa kuko nari umusore umukobwa wese atapfa kwanga.

Ndagiza ishuri , ubwo ndavuga kaminuza , narangizanyije amanota meza ndetse ubwo icyari gisigaye cyari ugutangira kwita ku bijyanye na business zanjye,ibyo nabyitayeho kandi neza ! amafaranga akaboneka rwose ntakibazo cyari gihari ! narimfite umuryango wishimye nyine ibintu byose ari amahoro, ariko icyari kibabaje nuko uko abantu bambonaga atariko murinjye niyumvaga.

Ubusanzwe abantu bari baziko ndi umuntu ubayeho neza kandi koko byaribyo kuko nasangiraga n’abakobwa beza kandi rwose babereye ijisho , tukagenda mu modoka nziza , tukanasangirira n’ahantu heza kandi hahenze ! ariko uzi icyari kibabaje kurusha ibindi!?

Icyari kibabaje nuko abakobwa bose twasangiraga ntanumwe wankundaga bya nyabyo kuko uwo nageragezaga kubwira ko ninjiye mu bibazo ! wenda mfite amadeni muri bank , umwe ku wundi narababuraga kugeza ubwo natangiye kubigiraho ikibazo kandi koko byarumvikanaga! ariko ibaze guhora usangira n’abantu ubona bakwishimiye ariko wababwira ikibazo bose bagahunga! none unabizi ko uri kubabeshya, ushaka kubareba.

Rimwe Papa yarabibonye aranyegera atuje arambwira ati” mwana wanjye ntakikwihutisha mu rushako cyangwa urukundo , fata igihe cyawe ukorere amafaranga uzaba ubona n’umukobwa mwiza kandi w’umwizerwa mubana” papa amara kumbwira ibyo naramubajije nti ese wowe mama niko byagenze!? Papa yarambwiye ati:” Mama wawee mwibuka nkaho twamenyanye ejo kuko niwe muntu wankundiye mu bibi byanjye kandi akabana nanjye” yarakomeje ati humura uzagukunda bya nyabyo ntakabuza uzamumenya.

Bucyeye bwaho nabyukanye imbaraga njya gukora ariko ‘ubundi akazi karangiye kare njya gushaka aho nduhukira! nageze muri club imwe yari igezweho ku kimihurura ndagije mbona abakobwa bari kubyina , ndabanza nicara kuruhande mfata agacupa ndanywa niyicariye ariko ndebye kuri kontwari mpabona umukobwa witaruye abandi ari kunywa ariko ari wenyine , ndamwegera musaba ko twabyinana.

umukobwa yarabinyemereye turabyinana Dj nawe ambera mwiza ashyiramo uturirimbo dutuje turabyinana karahava! turangije kubera kumenyera babakobwa narinsanganywe nabo , namusabye ko namugurira round(indi nzoga yanywaga) arabyanga ariko nanjye ntibyari ikosa ryanjye kuko niko narimenyereye abandi twabaga turikumwe!

icyo gihe naratunguwe musaba ! ndangije mbanza gucyeka ko ahari yarambiwe aho musaba ko twakimukira ahandi nabwo aranga! ahubwo ahita amaramo inzoga yanywaga aransezera cyakora ansaba ko twazabonana ubutaha ,nkamujyana aho numva ncaka. icyo gihe narishimye ndavuga nti uyu niwe mukobwa Imana yanjyeneye, ibaze ariko ibintu byose narimfite umukobwa wanze ikintu na kimwe mubyo narimusabye!?

haciyemo iminsi naramuhamagaye turahosoka, ndetse dusohokera ahantu heza! tuhageze twaka ibyo kunywa n’ibyo kurya tubirangije kurya! arandeba arambwira ati:” Manzi umbabarire kugutenguha ariko uko nkubona ndabona wamaze kwinjira mu bintu , ejo cg ejo bundi nashiduka urikunsaba ko tubana kandi ntakubeshye sinigeze ngukunda pe, yego uri mwiza , ufite n’amafaranga , yewe ntanumukobwa utakwifuza ariko sinifuza kugutera igihe umbabarire!” icyo gihe yahise ahaguruka arigendera.

Ntababehsye narababaye numva noneho n’ubuzima ndabwanze ndagenda ndigunga ariko haciyemo igihe niyemeza kureka kugendera mu modoka nziza nagenderegamo mbese nkaba umuntu usanzwe! narabyutse ambara bisanzwe ngenda n’amaguru ndagije mpura n’umukobwa usa nkaho yagoswe n’amabandi ndagije ndamubakiza ndanamuherekeza mugeza iwabo.

mukumugeza iwabo urabyumva twari twaganiriye byinshi , ndetse nari namubeshye ko ndi umukanishi arabyemera! bucyeye namusabye ku nsanga mu biryongo dusangira icyayi ku muhanda mbona ntanicyo bimutwaye ndetse ananishimye, byabaye ngombwa ko dutaha gusa ntaha numva nishimye mvuga ngo umukobwa ni uwo! icyari gisigaye ari ihurizo n’uburyo bwo kumubwiramo ko namubeshyaga ko ndi umwana wo mubakire n’ibindi nkibyo.

nateguye uburyo musaba ko kuwa gatandatu dusohokana, mujyana muri Hotel imwe ikomeye Kigali , ngo tujye gusangira ndangije nza mu modoka yanjye , mbese nza kwakundi narinsanzwe mbayeho akimbona yaraturitse ararira! arangije ariruka mara iminsi naramubuze!

nyuma naje kumubona anansaba ko ntazongera ku mubeshya ngomba kuba njye gusa uzi icyamababje naje gusanga uwo mukobwa avukana n’umwe wanyanze kandi azi ubukire bwanjye! none natangiye kwibaza ese muri aba ninde mu byukuri wankunze bya nyabyo!? yaba uwanyanze kandi abizi ko nyize !? cyangwa uwankunze akanambabarira naramubesheye!? ubu ndi kwibaza umunyakuri muri aba ninde!? ubundi njye ninde nakabaye nkunda bya nyabyo nkwamwizirikaho.

    • 3 months ago

    Uwowakabiri wakubabariye wamubeshye

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X