Imihanda muri Uganda yari yafunzwe kubera isabukuru y’umwana wa Museveni wari watumiye Miss Mutesi Jolly (AMAFOTO)
AMAKURU

Imihanda muri Uganda yari yafunzwe kubera isabukuru y’umwana wa Museveni wari watumiye Miss Mutesi Jolly (AMAFOTO)

Guhera mu cyumweru gishize ntayindi nkuru yari mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda uretse iy’isabukuru y’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira kubutaka akaba n’umuhungu w’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni wuzuzaga isabukuru y’imyaka 48.

Iyi isabukuru yari yanatumiwemo nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly , Massamba ndetse hari n’amakuru yavugaga ko na nyakubahwa President Paul Kagame nawe yari yayitumiwemo , nkuko bigaragara ku kinyamakuru The Monitor gikorera muri iki gihugu bavuga ko ku munsi wejo imihanda itandukanye yo mu murwa mukuru wa Uganda yari yafunzwe kugirango hatagira icyaba cyahungabanya umutekano igihe iyi sabukuru yari kuba irikuba.

Imihanda itandukanye irimo uzwi cyane wa Jinja Road yari yafunzwe ndetse umugaba mukuru ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri iki gihugu Commander Kauma Rodgers yari yaburiye abantu batandukanye kuba batakoresha imihanda bari babujijwe kunyuramo yaganaga ahari kubera iki kirori cyo kwizihiza isabukuru cyari kubera ahitwa  the Lugogo Cricket Oval .

Massamba yaririmbye muri iyi sabukuru

Iki gitaramo cyanaririmbyemo Intore Masamba ,Dr Jose Chameleon ndetse Bebe Cool basusurukije abitabiriye ibi birori nkuko bigaragara ku kinyamakuru cya The Monitor, hari n’amakuru avuga ko kandi ibirori biribuze kuba bikomeza kuri iki cyumweru aho abayobozi batandukanye muri guverinoma ya Uganda n’abahanzi baza kuba bakirwa na General Muhoozi.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X