Ikizakwereka ko umukobwa mukundana atakwiyumvamo akubeshya
URUKUNDO

Ikizakwereka ko umukobwa mukundana atakwiyumvamo akubeshya

Ntago bikunze kubaho ko umuhungu apfa kumenya umukobwa uri kumubeshya urukundo cyane ko ari n’abantu bakunze kugira ibanga ryabo mubintu byose bakora rero bigora abahungu gutahura ko umukobwa bari kumwe ari kumubeshya , noneho binahurirana ko muri iyi minsi ari bimwe mubigezweho.

Kimwe mubisigaye binatera ubwoba abahungu harimo kubeshywa urukundo n’abakobwa ariko akenshi bakurikiye ibyo bafite birimo nk’amafaranga , umuhungu utayafite rero bisigaye bimubera nkikizamini cy’ubuzima kugirango yumve yakundana n’umukobwa kuko abenshi basigaye bafatwa nkababeshyi.

mu nkuru yacu yuno munsi tugiye kurebera hamwe ibintu byoroshye byakwereka ko uwo mukobwa murikumwe atagukunda ahubwo akubeshya , ari kugutera igihe ,biragusaba kunyuzamo amaso witonze rero kugirango urebe aho uhagaze mu rukundo:

  • Nta mwanya aguha

Ibintu byose aho biva bigenwa n’umwanya ndetse umwanya ushobora kumara kukintu ushobora gutuma ugikora neza kurushaho kuko wagihaye umwanya, abanyarwanda bo babivuga neza ngo igihe ni amafaranga! birashoboka ko umukobwa mukundana ashobora kuba ahuze muburyo bumwe cg ubundi , wenda akaba ahugijwe n’akazi birashoboka! ariko umukobwa ugukunda bya nyabyo kandi byuzuye ntiyabura iminota 5 cg 10 yo kukwereka ko yakuzirikanye mbese yagutekerejeho ! rero iyi ni imwe mu ngingo izakwereka ko umukobwa atagukunda iyo akwima umwanya gahora ashaka impamvu zo kukwima umwanya.

Nta mwanya yaguha
  • Nta kubaha

Mubusanzwe abakobwa barangwa no kubaha ariko kandi iyo bigeze kuri babandi baha agaciro mbese bakunda ubwo ndavuga nkababyeyi be ,nuwo akunda (boyfriend) biba agahebuzo ,umukobwa rero mukundana iyo atagukunda ntakubahwa mbese ntacyo agira atinya kukubwira ,mbese ntaba agutinya kuburyo bitamutera isoni kuvuga ibitiyubashye imbere yawe ! kugusubiza akubwira nabi muri mubantu n’ibindi nkibyo! musore rero niba umukobwa mukundana ubona atakubaha ubwo ntanagukunda.

Ntatinya kukubwira nabi muri mumuhanda
  • Ntaha agaciro ibyo umubwira

kudaha agaciro ibyo umubwira ushobora kumva bihuye nibyo hejuru ariko siko bimeze rwose , reka ngusobanurire kubakobwa umuntu akunda ijambo amubwiye biroroha cyane ko arizirikana kandi akaryubaha ! ku mukobwa rero utagukunda akenshi muzapanga gahunda cg muvugane ibintu nkanyuma y’amasaha mumaze kuvugana niwongera kumubaza cyakintu wari wamubwiye cg mwavugagaho uzasanga atakibuka kuburyo azahita atangira kukubaza ati: harya twari turikuvuga kuki!? ariko umukobwa ugukunda biramworohera kumenya aho mwasoreje ikiganiro nicyo mwavugagaho.

Yibagirwa mu gihe gito ibyo mwavuganye
  • Ntago ajya yitaba telephone yawe

Umukobwa ugukunda akenshi yifuza ko mwahora muvugana ,yewe niyo umukupye hari igihe yumva bimubabaje kuko ahita atangira kugukumbura ukimara gukupa ! umukobwa rero utagukunda akenshi iyo umuhamagaye ntiyitaba telephone ahubwo uzasanga akenshi akunda kukubwira ngo wamuhamagaye icometse ntiyayibona, cg ngo yarari mukazi gatuma atitaba telephone, ariko reka nkubwire umubare munini wabakobwa bahorana telephone muntoki zabo ,kutakwitaba nuko atabishaka. ikindi kizabikwereka nuko iyo mwandikiye nka Whatsapp ari online ashobora kumara amasaha ataragusubiza yewe bikaba byafata n’umunsi wowe udasubijwe kandi ari guposting kuri status cg umubona online.

  • Ntakunda ko mugendana mu muhanda

Ubusanzwe abakobwa bakunda ibintu biri romantic , noneho nkiyo akunda umuhungu rero aba ashaka bagende bafatanye agatoki ku kandi kuburyo nubabonye abona ko bari kumwe mu rukundo ! umukobwa rero utagukunda akenshi iyo murikumwe uba ubona agusigaho intambwe cg akaba yakubwira ngo genda ndaba nza , icyo gihe niba ukundana numukobwa akaba adashaka ko mugendana ntagukunda.

Umukobwa utagukunda ntakunda ko hari ubabonana

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X